skol
fortebet

Kigali: Ahacururizwaga inyama hari isuku nke hafunzwe

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ubuyobozi bw’Inzengo z’ibanze bakoze umukwabu wo kugenzura isuku y’ahacururizwa inyama mu kagari ka Kibaza Umurenge wa Kacyiru akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahasanzwe isuku nke harafungwa, hanafatwa moto yari ipakiye ibiro 100 by’inyama mu mufuka, ikaba yari itwawe na Nshimiyumuremyi Jean de Dieu.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi muri Minsiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Uwamukiza Béatrice wari (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ubuyobozi bw’Inzengo z’ibanze bakoze umukwabu wo kugenzura isuku y’ahacururizwa inyama mu kagari ka Kibaza Umurenge wa Kacyiru akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahasanzwe isuku nke harafungwa, hanafatwa moto yari ipakiye ibiro 100 by’inyama mu mufuka, ikaba yari itwawe na Nshimiyumuremyi Jean de Dieu.

Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi muri Minsiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Uwamukiza Béatrice wari uyoboye iki gikorwa, yavuze ko icyatumye bafunga aha bacururiza inyama ari uko bahasanze isuku nke, inyubako zitujuje ibyangombwa n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Yasabye abaturage guharanira uburenganzira bwabo, bakajya babaza ahacururizwa inyama aho ziba zaturutse n’icyangombwa cy’ubugenzuzi mbere yo kuzigura, kuko zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Uwamukiza yavuze ati:”Aha tuhafunze kubera ko ba nyiraho batubahirije amabwiriza yashyizweho yo gucuruza inyama, ibi bigashyira mu kaga ubuzima bw’abazigura, kuko zishobora kubatera indwara nka Tifoyide n’impiswi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru Shema Jonas, yavuze ko abacuruzi b’inyama batazubahiriza amabwiriza yashyizweho batazihanganirwa, kuko bashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

Yavuze ati:” Ntihakwiye kubaho kujenjeka kuko ubucuruzi bw’inyama bureba ubuzima bwa benshi, ni nayo mpamvu dusaba ababukora kubahiriza ibisabwa.”

Yavuze kandi ko izi nyama zafashwe zitwawe mu buryo butemewe zitabwa, naho uwazifatanwe agatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko imikwabu nk’iyi izakomeza kugeza ubwo abacuruza inyama bose bazubahiriza amategeko n’amabwiriza.

Yavuze ati:”Tuzakomeza iyi mikwabu yerekeranye n’iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga imicururize y’inyama, kandi turasaba abaturage kugira uruhare muri iki gikorwa, bakirinda kugura inyama zicururizwa ahatujuje ubuziranenge n’ahatari ibyangombwa byabugenewe.”

Yavuze ko uyu wari utwaye inyama kuri moto yarenze ku Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.

Yavuze kandi ko ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse zitwarwa mu binyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi, aho inyama zitwarwa hakaba hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa