skol
fortebet

Kigali: Polisi ifunze umugabo ushinjwa gutera inda umukobwa we n’umwuzukuru we

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Abana b’umugabo Augustin barasaba ubuyobozi kubafasha kubakura mu mibereho mibi nyuma y’uko uyu mugabo abateye inda bombi none bakaba barabuze uko babona ibyangombwa by’ibanze nyenerwa mu buzima,ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga mu karere ka Gasabo batuyemo buvuga ko bugiye gushaka uko bakurikirana iki kibazo.
Mu mwaka w’2000 nibwo umusaza Augustin wahinduriwe amazina ku bw’umutekano w’umuryango we ngo yateye inda umukobwa we w’imfura nyuma yo kumutera inda yaje kwibaruka umwana w’umukobwa ariko (...)

Sponsored Ad

Abana b’umugabo Augustin barasaba ubuyobozi kubafasha kubakura mu mibereho mibi nyuma y’uko uyu mugabo abateye inda bombi none bakaba barabuze uko babona ibyangombwa by’ibanze nyenerwa mu buzima,ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga mu karere ka Gasabo batuyemo buvuga ko bugiye gushaka uko bakurikirana iki kibazo.

Mu mwaka w’2000 nibwo umusaza Augustin wahinduriwe amazina ku bw’umutekano w’umuryango we ngo yateye inda umukobwa we w’imfura nyuma yo kumutera inda yaje kwibaruka umwana w’umukobwa ariko Ise akomeza guhakana ko iyo nda ari iye.

Ibi byaje gutuma uyu mugore n’umwana we bajya kuba muri Uganda ariko nyuma yo kunanirwa kuba imahanga uyu mugore yaje kugaruka mu Rwanda agera mu gihugu wa mwana yabyaranye na Se afite imyaka 16 y’amavuko.

Nyuma y’iminsi mike uyu musaza Augustin yaje no kwadukira umwuzukuru we akaba na Se nawe amutera inda, uyu mukobwa ati “Naramubwiye ngo ndashaka ‘cotex’arambwira ngo nta mafaranga afite, bigeze nijoro nka saa moya mbona aje mu cyumba cyanjye arambwira ngo nimuhe. Turabitonganira nanga kumuha, arambwira ngo nta gitsina kinkomokaho kijya gushaka ahandi.”

Nyuma yo guterwa inda afite imyaka 16 Ise w’uyu mwana akaba na Sekuru yamubujije kujya asohoka mu gipangu batuyemo amubuza kujya ajya kureba nyina kugirango atazamubwira ibyamubayeho kuko uyu mwana yari asigaye arerwa na Mukase.

Ati "Ndaza ndamubwira nti ko ureba mfite inda nkaba ntafite imyenda y’umwana, arambwira ngo tegereza avuke nk’uko nawe wavutse. Mu kwa munani Mama yarambajije ngo ninde waguteye inda ndamumuhisha, bucyeye bwaho ndamubwira nti ni papa wayinteye.”

Nyuma y’uko uyu mwana abyaye,nyina yaje kubimenyesha ubuyobozi bw’ibanze ndetse biza no kugera no kuzindi n’inzego birimo na Polisi y’Igihugu kugeza ubwo uyu musaza w’imyaka 58 y’amavuko wiswe Augustin atawe muri yombi hagakorwa ibizamini by’amaraso, ADN ndetse ubu hakaba hategerejwe ibisubizo.

Uyu mubyeyi wabanje kubyarana na Se ndetse mbere y’uko uwo babyaranye nawe aterwa inda na Se akaba na Sekuru kugeza ubu afite umuryango w’abana batandatu n’umwuzukuru umwe,bari mu inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro.

Iyi ikaba ari inzu imwe muri eshatu za Se ariko kugeza ubu nayo bakaba bari kuyisohorwamo na Mukase bavuga ko abatesha umutwe dore ko ngo n’amafaranga ava mu zindi inzu zikodeshwa batayabonaho.

Augustin wafunzwe yavuze ko nta muntu ashaka mu inzu ye ndetse ko buri wese akwiye gushaka aho kuba.Uyu Mukase avuga ko muri aba bakobwa ntawukwiye kugira icyo asaba kuko bafungishije Ise wabo.

Uyu mukobwa wabyaye yavuze ko nta kazi afite ndetse nta Mituelle afite.

Mukase avuga ko ntacyo yabimye ndetse ashimangira ko imitungo yose atari iya Se ahubwo ko ari iy’umuhungu we.Ngo yabahaye ’ifu’ yo guteka ntakindi bakwiye kumubaza.

Abaturanyi b’uyu muryango banenga uburyo ubuyobozi uburyo bwitwaye muri iki kibazo kugeza ubwo umubyeyi yicwa n’inzara ari ku kiriri.

Emmanule Manoeuvre,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga yabwiye TV 1 ducyesha iyi nkuru ko atari izi iby’iki kibazo ariko bagiye kubikurikirana ‘Ryari ibanga ryabo ntabwo bigeze batumenyesha’. Yavuze ko bagiye gusha icyo bakora kugirango uyu muryango ufashwe mu buryo bwose.

Hari amakuru avuga ko Polisi y’Igihugu ariyo yafashije uyu mukobwa kubyarira ku bitaro bya Karere ka Gasabo, Kacyiru ndetse ko banamubaye imyenda yo kwifashisha.

Umukobwa watewe inda na se umwana w’umukobwa uvutse yamara gukura na we akamugenzereza atyo.

Ibitekerezo

  • Uyu musaza akunda ibi peeee ndumiwe umukobwa we n’umwuzukuru we ubuse undusha ambwira amasano yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa