skol
fortebet

Kigali: Umukecuru w’ inshike atunzwe na dodo akura mu mirima y’ urubingo

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2017

Sponsored Ad

Anastasia Nyiramakomari ni umucekuru ubayeho mu buzima butangaje. Uwo mukecuru ari mu kigero cy’ imyaka 78 avuga ko atuye mu nzu akodesha ibihumbi 10 mu murenge wa Kanyinya umudugudu wa Nzove akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Yasigaye wenyine nyamara yari afite umuryango w’ abantu 14.
*Atunzwe no gucuruza dodo akura mu mirima y’ urubingo n’ uducupa tw’ amazi atoragura. * Umuntu ashimira ni Imana yamusimbukishije urupfu muri gare ya moshi mu 1997 *Azi Perezida Kagame kandi afite n’ (...)

Sponsored Ad

Anastasia Nyiramakomari ni umucekuru ubayeho mu buzima butangaje. Uwo mukecuru ari mu kigero cy’ imyaka 78 avuga ko atuye mu nzu akodesha ibihumbi 10 mu murenge wa Kanyinya umudugudu wa Nzove akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Yasigaye wenyine nyamara yari afite umuryango w’ abantu 14.

*Atunzwe no gucuruza dodo akura mu mirima y’ urubingo n’ uducupa tw’ amazi atoragura.
* Umuntu ashimira ni Imana yamusimbukishije urupfu muri gare ya moshi mu 1997
*Azi Perezida Kagame kandi afite n’ ikintu amushimira yumva n’ undi wese uzayobora u Rwanda akwiye kuzakomeza gusigasira.
*Agaya imwe mu myitwarire y’ abakobwa muri iki gihe, agashima abahungu.

Nyiramakomari yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko iwabo ari I Byumba, mu karere ka Gicumbi, ngo yazanywe mu mujyi wa Kigali ni inshuti y’ abari abana be.

Uwo mukecuru avuga ko yari abite abana 13 barimo abasikare bakomeye, abagoronome, n’ abandi aba bose ngo batakarije ubuzima mu bihe bitoroshye u Rwanda rwanyuzemo muri 1994(Jenoside yakorewe abatutsi).

Nyiramakomari avuga ko 1997 aribwo yagarutse mu Rwanda avuye mu buhingiro, agereranya ubuzima yanyuzemo mu buhungiro no kuva mu rwobo rw’ intare akavuga ko mu buzima ashimira Imana yamusimbukije urupfu mu 1997, akagera mu Rwanda ari muzima.

Yagize ati “Umuntu nshimira wamfashije ni Imana yanjye nsenga yamvanye muri gare ya moshi aya menyo yanjye akavamo, abantu benshi bagapfa njyewe nkavamo ndi muzima…uzapfa arushye nta kanuka!”

Uwo mukecuru avuga ko iyo gare ya moshi itakoze impanuka gusa ngo bariyimo yarijunguje nk’ umwana ukora muzunga babagwirirana bamwe bagwa hejuru y’ abandi abo hasi bicwa no kubura umwuka. Muri uwo muvundo avuga ko ariho amenyo ye y’ imbere yakukiye.

Uko yageze muri Kigali n’ uko abayeho

Nyiramakomari avuga ko iwabo ari mu cyahoze ari Byumba, ngo yazanywe n’ inshuti y’ abari abana be imugeza muri Kigali ubundi atangira kwirwanaho.

Ubwo yahuraga n’ Umunyamakuru w’ Umuryango yari yikoreye ibase ishaje irimo imboga za dodo, afite n’ umufuka munini upakiyemo uducupa tw’ amazi ngo gucuruza ibyo byombi nibyo bimutunze. Nta nkweto yari yambaye.

Yagize ati “Ntureba se ko naramukiye mu kime, sinabyutse nijoro ndimo kuzitara(dodo) muri urwo rubingo rw’ abaroye inka,…n’ ibi bipipiri nibyo ngenda ntoragura nkabingurisha n’ ababishyiramo amazi cyangwa ababicuruzamo amavuta”

Izo mboga akura mu mirima y’ urubingo yavuze ko azicururiza Nyabugogo. Ngo hari igihe abakiriya babura akazisubiza mu rugo zikawumira. Icupa rimwe muyo aba yatoraguye arigurisha amafaranga 10 ayo macupa ngo akuramo amafaranga ari hagati ya 50 na 200 ku munsi. Amafaranga acuruza muri izo dodo n’ ayo macupa niyo akuramo ibihumbi 10 byo kwishyura inzu buri kwezi. Aribana.

Ngo ku munsi iyo abashije kubona umufungo w’ utujumba cyangwa akabona biswi na jus ararira ibyo. Ati “Ntabwo ndirira kurya byinshi”.

Avuga ko mu myaka yose amaze I Kigali umwaka ushize aribwo ubuyobozi bw’ aho atuye bwamushize mu bo Leta itangira ubwisungane mu kwivuza. Avuga ko atari mubagenerwa nkunga y’ ingoboka igenerwa abatishoboye.

Afite icyo ashimira Perezida Kagame agasaba ko umuntu wese uzayobora u Rwanda yazagikomeza.

Yagize ati “Perezida Kagame ndamuzi yankoreye ibyo ngibyo byo kugira ngo tubeho neza, tubane amahoro naho byari bikomeye muri icyo gihe…Duhuye namusaba inzu yo kubamo”

Yakomeje ati “…Ndabizi ko twitegura amatora ya Perezida, icyo nasaba uzatorwa ni wese uzayobora uru Rwanda ni uko yazakomeza icyo nyine cyo kugira ngo Abanyarwanda tubeho neza, kandi tubane amahoro. Akongeraho no kwita ku bantu nkanjye badafite kirengera”

Agaya imwe mu myitwarire y’ abakobwa muri iki gihe, agashima abahungu

Nyiramakomari yageraganyije imyitwarire y’ urubyiruko rwo hambere n’ urubyiruko rw’ ubu avuga ko akiri umwangavu umukobwa watwaraga inda yamurohaga cyangwa bakajya kumwicira mu ishyamba.

Yongeraho ko imyambarire y’ abakobwa n’ abasore bubu ari ubwisanzure n’ amahitamo yabo gusa ngo ntabwo abakuze babishima.

Yagize ati “Imyitwarire n’ imyambarire y’ urubyiruko rw’ ubu? Iyo ni demukarasi yabo. Kera se ko wabaga wakoze nk’ iryo shyano watwara inda y’ indaro bakakujyana mu Murindi bakakuroha cyangwa bakaguha abatwa bakakujyana mu ishyamba bakakwica!...”

Ibyo ngo byatumaga abakobwa birinda gutwara inda. Yagize ati “Nta mukobwa wabyariga iwabo, yenda twambaraga n’ ubusa ariko n’ abasore ba kera baritondaga. Twambaraga uduhu akarizo kakagarukira aha agatwe kakagarukira aha (yerekana ku kibero), ikibero cyose kikarebeka ariko nta muhugu wavugaga ati ‘ibi nibi’”.

Yunzemo ati “Naho abu ngubu barambara ubusa babishaka, amakabutura ko yari ayabagabo yari aya abagore? Twebwe ba kera tubona ari bibi, umuntu akwiye kwambara ibihisha ubwambure bwe! kugira ngo urebe nk’ akagutiya kageze umu munsi gato y’ urukenyerero ukambare? None se hari umuhungu ugisambana ubu si abakobwa basigaye basambana? Buriya kwambara utuntu tugeze aha uba wambaye? Naho umuhungu yaba atari …arimyoza azunguza umutwe ati ’naho abahungu b’ ubu nabo baritonda!’”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa