skol
fortebet

Kigali: Umukobwa wabenzwe akiyahura ngo yari yaranduye SIDA [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mugabekazi Patricie wari utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge,uyu mukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yiyahuye ku wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018 yiyahuye ku mpamvu bivugwa ko ari umusore bakundanaga wamwanze.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yiyahuje umuti wica imbeba, nyuma yo gusanga umukunzi we uzwi ku zina rya Fils yasohokanye n’undi mukobwa mu kabari.

Uyu musore ngo yahise abwira Mugabekazi ko atakimukunda ndetse atagikeneye no kumureba.

Nyakwigendera bakimara kumubenga yaratashye afata ikaye yandikira umusore mu mukono utari woroshye gusomeka, ati “Twakoranye byinshi bishimishije, umva rwose Fils ndarambwiwe guhora umbabaza, nagusabye imbabazi kenshi, dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho’’.


Nyakwigendera Mugabekazi n’umusore bakundanaga bari gukatana umutsima

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu mukobwa yiyahura.

Yagize ati “Amakuru twarayamenye, harimo hakurikiranwa niba ibivugwa ko yiyahuye kubera ko umuhungu bakundanaga yamwanze, ari byo.”

Yongeyeho ko bibaye ari byo ko uyu mukobwa yiyahuye kubera umukunzi we wamwanze, uwo musore nta cyaha yaba afite. Ngo yakigira ari uko bigaragaye ko yagize urundi ruhare mu gutuma yiyahura.

Nyakwigendera Mugabekazi uriho akamenyetso hano yari kumwe n’abakobwa b’inshuti ze

Amakuru UMURYANGO twahawe n’umwe mu nshuti za nyakwigendera,avuga ko uyu yari yaranduye agakoko gatera SIDA.

Nyakwigendera Mugabekazi yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye ku kigo cya Saint Phillipe,Akaba yavukaga mu bana batanu ari nawe wari umuhererezi iwabo.

Mugabekazi Patricie yitabye Imana ubwo bageragezaga kumunjyana kwa Muganga ariko biba iby’ubusa apfira mu nzira bitewe n’umuti w’imbeba mwinshi yari yanyoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa