skol
fortebet

Kirehe: Ikamyo yagonze Moto bituma abantu 2 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 03, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 z’umugoroba, ikamyo ifite ibirango byo muri Tanzania yagonze moto, hapfa abantu babiri.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko iriya kamyo yavaga ku mupaka wa Rusumo igana i Kigali ipakiye ingano, yari kumwe n’izindi zishoreranye igeze mu Murenge wa Kirehe ica ku zindi ariko uyitwaye atabasha kureba neza imbere ye, ahita agonga moto.

Iriya mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe, yaguyemo motari w’imyaka 23 n’umugenzi yari ahetse w’imyaka 34.

Mu makuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bakora mu by’umutekano ni uko iriya kamyo yavuye mu mukono wayo igasanga moto mu wundi mukono ikayigonga.

Umushoferi w’ikamyo n’imodoka ye, yafashwe ajyanwa kuri Polisi ya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.

Mu minsi mike ishize kuri uriya muhanga Kigali – Rusomo, mu Karere ka Rwamagana habereye impanuka ikomeye y’imodoka Prado yagonze umunyegare, nyuma igenda igonga ibinyabiziga ndetse n’umumotari, abantu 3 bahita bahasiga ubuzima.

Umuvuduko w’ibinyabiziga muri iki gihe Abanyarwanda bose bategetswe kuba bari mu rugo saa moya z’umugoroba uri guteza impanuka cyane.

Mu mpera z’ukwezi gushize,Umukozi w’umurenge wa Gashanda ushinzwe ubuhinzi (Agronome)witwa Niyitegeka Tharcisse w’imyaka 35 y’amavuko yagonzwe n’Imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU Ifite nimero iyiranga RAC 394G ahita yitaba Imana.

Ni impanuka yabereye mu mudugudu wa Kanyinya akagari ka Mutsindo umurenge wa Gashanda kuwa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 saa kumi n’ebyiri na 55 z’umugoroba isaha ntarengwa yashyizweho yo kugera mu rugo yegereje.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu kwezi gushizeyemeje ko amasaha y’ingendo avanwa hagati ya saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo, ashyirwa saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye itangazamakuru ko ubwandu bukomeje gukwirakwira cyane, ku buryo byari bikenewe ko hagabanywa uburyo butuma abantu bagira umwanya wo guhura batari mu kazi.

Ati "Ubu rero niba dusaba ko abantu saa Moya baba bageze iwabo, ni ukugira ngo bave mu kazi bahitira mu rugo. Ndetse ingamba zari no gukara kurushaho, ariko habaho gushyira mu gaciro – niko umuntu yabivuga, azirikana n’ibindi byose - ariko mu by’ukuri icyari kuba gikwiriye kurushaho, kwari ukubuza abantu guhura ari benshi, cyane mu gihe bataratwereka ko bafashe icyemezo cyo guhindura imyitwarire no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa