skol
fortebet

Kizito Mihigo yiyahuriye muri Kasho arapfa

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izihimbaza Imana yasanzwe yiyahuriye muri gereza yari afungiwemo nyuma yo gufatwa ashaka gutorokera I Burundi kuwa Kane w’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Kizito Mihigo w’imyaka 38 washyikirijwe ubugenzacyaha ku gicamunsi cyo kuwa Kane taliki ya13 Gashyantare 2020 ubwo yafatwaga n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu murenge wa Nyabimata, mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ngo yerekeze I Burundi,yasanzwe muri kasho yari afungiwemo yiyahuye nkuko Polisi yabitangaje mu itangazo yageneye abanyamakuru ahagana saa yine z’amanywa.

Nkuko iri tangazo Polisi yageneye abanyamakuru ribitangaza, Kizito Mihigo yiyahuriye muri gereza yari afungiwemo ategereje kugezwa imbere y’urukiko
ku byaha akekwaho byo gushaka kwambuka umupaka w’u Rwanda ngo ajye kwifatanya n’imitwe irwanya u Rwanda no gushaka gutanga ruswa.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Kizito Mihigo ni muntu ki ?

Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981 mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro,ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.Ni umwana wa 3 mu bana batandatu ba Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie.

Kizito Mihigo yakuze akundishwa ubukristu gaturika kugeza ubwo ku myaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1994 se umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa yaririmbye.

Kizito Mihigo yize mu Iseminari Nto ya Karubanda i Butare ubwo yari afite imyaka 14.Icyo gihe yari umuririmbyi ukomeye ndetse anahimba indirimbo zitandukanye.

Kizito Mihigo yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, ubwo yari afite imyaka 19gusa, yari afite indirimbo zirenga 200 za Misa.

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika I Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu
Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kizito Mihigo yashinzwe umuryango yise KMP [Kizito Mihigo pour la Paix] wari ugamije kubiba amahoro mu Banyarwanda.

Yakoze indirimbo zakunzwe nka : Twanze gutoberwa amateka (yayihimbye ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994), Turi abana b’u Rwanda,Arc-en-Ciel,Iteme,Inuma,Aho kuguhomba yaguhombya,n’izindi zitandukanye zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika.

Itangazo Polisi yageneye Abanyamakuru ku rupfu rwa Kizito Mihigo:

Ibitekerezo

  • birababaje, gusa izo nizo ngaruka z’icyaha.
    r.p

    Nyagasani amwakire, amushyire ahataba gufungwa, kurira n’indi mibabaro. Umubyeyi we n’umuvandimwe we birakomeye, gusa Nyagasani abakomeze.

    KIZITO arababaje cyane.Yari akiri muto ku myaka 38.
    Ariko niyo mpamvu abakristu nyakuri badakwiye gushora ubuzima bwabo muli politike.Iyo yirinda politike,ntabwo Kizito yari guhura n’aka kaga.Umurimo Yesu yasize asabye abakristu,ni ukumwigana nabo bakajya kubwiriza abantu babasanze aho bari,aho gukoresha imbaraga zabo mu guhangana muli politike.Nta kabuza bigira ingaruka mbi.

    Kuba KIZITO yaririmbaga ashyiramo ijambo Imana,ntitukavuge ngo ni "indirimbo z’Imana".Bibiliya iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange".Niba koko Kizito yali umukristu nyakuri,ntabwo yari gukorana na RNC irwanya u Rwanda.Ntabwo ubukristu bujyana na politike.Urugero,nubwo president Nkurunziza yiyita umurokore,niwe ukuriye Imbonerakure zamaza abantu zibica.Ntabwo rwose KIZITO yari umukristu.Ntabwo Imana yumvaga ziriya ndirimbo ze.Bible ivuga ko Imana itumva abanyabyaha banga kwihana nkuko Yohana 12:31 havuga.Ntabwo rero Imana yamwakira.

    Ariko ntimugashinyagure.Umuntu yapfuye tugiye kumujyana mu gitaka,none muravuga ngo “imana imwakire mu bayo???”.Muge mureka iyo myemerere yanyu itariyo.Ndabizi ubu muravuga ko “yitabye imana” nta n’isoni mufite.Imana se niyo yamuhamagaye,cyangwa ni abantu bamwishe??? Kuki se murira niba yasanze Imana??Mbega ubupfapfa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa