skol
fortebet

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasuye Rusesabagina aho afungiye imukorera ubuvugizi

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko yasuye Bwana Paul Rusesabagina tariki ya 16 Nzeri aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera bagirana ibiganiro.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire, yatangaje ko basuye Paul Rusesabagina aho afungiye, hagamijwe kureba uko uburenganzira bwe bwubahirizwa mu bijyanye n’imibereho myiza no guhabwa ubutabera buboneye.

Uyu muyobozi yavuze ko uburenganzira bwe bwubahirizwa ndetse ko bamukoreye ubuvugizi ku byifuzo bye birimo kongererwa igihe avugana n’umuryango we.

Ibiganiro bya Rusesabagina n’iyi komisiyo, byabaye mu muhezo kugira ngo yisanzure avuge icyo atekereza cyose.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko yasanze uburenganzira bwa Rusesabagina ku mibereho myiza bwubahirizwa, kimwe n’ubujyanye n’ubuzima kuko igihe cyose yabaga afite ikibazo kijyanye n’ubuzima yajyanwaga kwa muganga, agahabwa ubuvuzi akeneye kandi arindwa no kwandura COVID-19.

Mukasine yavuze ko bakoreye Rusesabagina ubuvugizi, kandi nta gushidikanya ko ibyo basabye bizashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ububasha komisiyo ihabwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda n’ingero z’ibyo twakoze mu myaka ishize, bituma tudashidikanya ko ibyo twasabiye Rusesabagina azabihabwa.”

Iyi komisiyo ivuga ko ifatwa rya Rusesabagina, gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, uburyo dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha, igihe ntarengwa cyo kuba yaregewe urukiko ndetse n’igihe ntarengwa cyo kuba urukiko rwamuburanishije kandi rugafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, byose byubahirije amategeko.

Mukasine ati “Ntabwo twebwe dutangaza ibyo tudafitiye gihamya. Tuba twemerewe gufata amajwi n’amashusho ku buryo uwabishaka twabimuha.”

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, ku wa 14 Nzeri agezwa imbere y’urukiko amenyeshwa ibyaha 13 akekwaho birimo iby’iterabwoba.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byo ashinjwa, umwanzuro yahise ajuririra.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa