skol
fortebet

‘Kwirinda Ebola birasaba isuku no gutanga amakuru ku gihe’ – Minisitiri Gashumba

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje ko ku Rwanda gukumira Ebola bishoboka cyane kuko rudafite inkende zibika virus iyitera.

Sponsored Ad

Abitangaje mu gihe Ebola yongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hafi y’ umupaka w’ u Rwanda kuko Ikiyaga cya Kivu aricyo gitandukanya agace yagaragayemo n’ u Rwanda.

Minisitiri Gashumba yabwiye Abanyamakuru kuri uyu wa 7 Kanama ko ku butaka bw’ u Rwanda nta Ebola ihari kandi ko niyo mu Rwanda hakwinjira umuntu uyirwaye abandi bakaba maso batakwandura.

Yagize ati “Ku butaka bw’ u Rwanda nta Ebola ihari”

Yavuze ko Ebola umuntu yanduzwa n’ uko akoze ku muntu uyirwaye cyangwa agakora ku matemabuzi ye.

Minisitiri Gashumba yavuze ngo “Habaye gahunda y’ isuku ihoraho isuku ikaba umuco, abantu bagakaraba intoki n’ amazi meza n’ isabune igihe cyose ntabwo Ebola yatugeraho. Nubwo hakwinjira umuntu uyifite ntabwo twakwandura”

Umurwayi wa Ebola wamubwirwa ni uko ababara mu nda, akaruka, agahitwa, akababara mu ngingo, akanava amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

yagize ati “Icyo dushimangira cyane ni uko Ebola atari indwara ipfa kwandura. Kuyirinda biroroshye ni umuco w’ isuku. Mu Rwanda ntabwo dufite turiya dusimba tw’ inkende tubika virusi ya Ebola. Ni ukuvuga ngo Ebola mu gihugu cyacu tubashije kugira isuku, twayirinda tukayikumira”

Ebola yongeye kwaduka muri Kongo imaze guhitana abantu 33. U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kuyirinda, zirimo no gupima abinjira mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa