skol
fortebet

Minisante: Iyari Labophar yahoze ikora imiti 32, ubu ikora ibiri gusa, hari n’igihe yiyambajwe nk’uburuhukiro

Yanditswe: Thursday 02, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Dr. Binagwaho, wasize afunze uruganda rw’imiti rw’icyari Labophar bwo yayoboraga Minisante//Photo: Newtimes

Icyari Laboratwari y’igihugu ya pharmacie muri 2013 cyari kigeze ku rwego rwo gukora imiti 32 yifashishwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda ubu gisigaye gikora imiti 2 gusa nyuma yo gufungwa abakozi bacyo n’imirimo cyakoraga igahurizwa hamwe n’icyahoze ari Camerwa, ikigo cy’igihugu cyatumizaga imiti hanze.

Sponsored Ad

Byagenze gute ngo uru ruganda rw’imiti rwari n’ishuli ry’abiga Pharmacie muri Kaminuza rucike intege hafi gufunga burundu ?

Labophar yahoze mu bigo bikomeye byakoreraga mu mujyi wa Huye nka IRST na za ISAR. Gukomera kwiyongeragaho ko n’iyari Kaminuza y’U Rwanda yari ifite ishami rikomeye rya Pharmacie, Labophar ikaba yarafashaga bikomeye abigaga iri shami mu kwiga no mu mikoro ngiro.

Mu mpera ya za 2000, Cooperation Technique Belge (CTB) yateye inkunga Labophar kubaka/gusana inyubako zayo ndetse itanga imashini zigezweho zinyuranye zikora imiti mu rwego rwo gukoramo uruganda rw’imiti. Labophar itangira gukora imwe mu miti u Rwanda rwari rusanzwe rutumiza mu nganda zo hanze.

Itegeko no 54/2010 ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 25/1/2011 ryashyizeho ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi, RBC ryigena imiterere, inshingano n’imikorera y’iki kigo. Iki kigo cyaje kije guhuriza hamwe ibigo byose byari bifie aho bihurura n’ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima.

Nyuma y’iri teka, Labophar yakoraga imiti yabaye MPD (Midical Production Division) naho Camerwa yatumizaga imiti hanze ikanayikwirakwiza mu gihugu iba MPDD (Medical Procurement and Distribution Division), zombi uko ari ebyiri zikora Departement imwe yahise iyoborwa na Dr. Kayumba Pierre Claver.

Dr. Kayumba Claver akaba ari inzobere mu bya Pharmacy, amakuru y’abari hafi ye akaba yaremezaga ko yari inshuti bya hafi ya Dr Ntawukiliryayo Jean Damascene nawe wari warize ibintu bimwe nawe, ndetse akayobora Minisante kuva 2004 kugeza 2008. Mu gutangiza RBC rero, bivugwa ko yaba yaragize uruhare mu kurambagiza Dr. Kayumba, n’ubwo batabaga mu ishyaka rimwe, uwarambagijwe akaba aba muri FPR naho undi akaba muri PSD.

Uretse kuyobora iyi Departement yahuzaga icyari Labophar na Camerwa, Dr. Kayumba Pierre Claver yahawe n’inshingano zo kuba ayoboye RBC by’agateganyo mu gihe Guverinoma yari itarashyiraho undi cyangwa ngo ibe ariwe yemeza burundu.

Uko iminsi yashiraga, abari hafi ya Dr. Binagwaho bavuga ko atigeze ashira amakenga Dr. Kayumba kuko yamubonaga nk’umwe mu bafite ubushobozi bazi neza ibyo bize kandi unafite imbaraga zo kuba yabamusimbura isaha n’isaha, cyane cyane ko yahoranaga igitutu kuri Mitiweri yari yaramunaniye, bikaba byarageze n’aho byageze Leta iyambura Minisante iyishyira muri RSSB !

Dr. Binagwaho rero akaba yarabonaga ko umwanya we uri mu manegeka, ashobora kuwubura isaha n’isaha, ko igihe cyose yahura n’ubunyerere bwa Politiki abazi imbaraga n’imikorere ya Dr Kayumba batarindira ko abyuka ngo ajye no kumesa ibishura ahubwo bahita bamumusimbuza.

Uretse kuba Dr. Kayumba yari afite imbaraga kandi akanaba mu ishyaka rimwe na Minisitiri we, Dr. Binagwaho yanaterwaga impungenge no kuba yaraje azanwe na Minisitiri wamubanjirije muri iyi Minisiteri, Dr Ntawukuliryayo, kandi akaba nawe yari agifite imbaraga muri Politiki zatanga igitekerezo kikumvikana mu gihe hari ibisabwa gukosorwa cyangwa guhinduka.

Ibi rero byatumaga Dr. Binagwaho agomba gukora uko ashoboye kose ngo Dr. Kayumba Pierre Claver ave muri Minisante. Hatitawe ku kiguzi cyose byari busabe

Ku mugoroba wo ku italiki ya 8/5/2013 nibwo hasohotse ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi muri RBC. Dr. Kayumba wari umaze imyaka 3 ayiyobora by’agateganyo ntiyemejwe, ahubwo hagiyeho Dr. Marc Herant, iyi nama ishyiraho kandi na Muzayire Gaju Celsa, nk’umuyobozi wa Division nshya yari yashinzwe, MPPD (Medical Procurement and Production Division).

Division yiswe MPPD yahurizaga hamwe Division ya MPD (yari Labophar kera) na MPDD (yari Camerwa kera). Kuba izi Divisions ebyiri zari zihujwe zikaba imwe, Departement yazo yari iyobowe na Dr. Kayumba yahise ivaho.

MPPD isigara nta departement ibarizwamo kandi yanahawe umuyobozi mushya. Dr. Kayumba Pierre Claver yagombaga guhita ataha nyuma yo gushyikiriza imfunguzo Marc Herant wari wemejwe na Guverinoma nk’umuyobozi mushya wa RBC.

Marc Herant wari wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nk’Umuyobozi Mukuru wa RBC n’ubundi akaba yari asanzwe ar umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, icyo gihe akiri Dr Kayumba Pierre Claver!

Departement ya Dr. Kayumba yari yavuyeho. Ni uko ibye byarangiye muri Minisante, nta mwanya yari agifite muri RBC. Yaratashye.

Ntabwo ari Dr. Kayumba Minisitiri Binagwaho yegejeyo gusa, ahubwo yanahise yiteganyiriza agabanya imbaraga z’Umuyobozi Mukuru wa RBC, iyi nama y’Abaminisitiri yemeje umwanya wa PDDG (Principal Deputy Director General) wahawe icyo gihe Andrew MAKAKA, umwanya utari ku mbonerahamwe y’imyanya y’akazi muri RBC ubwo itegeko ryayishyiragaho, ndetse kutaba kuri iyi mbonerahamwe kumuhemba bikaba byarabanje kugorana bibaza uko bazamubarira umushahara udafite aho wanditse.

Ibi byose byakunze kubera imbaraga Dr. Binagwaho yari afite mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Ines Mpambara, uyu akaba yari umuyobozi w‘Ibiro bya Perezida wa Repubulika, umugabo we ni rwiyemezamirimo ufite sosiyete y’ubucuruzi ikora amasoko afite aho ahuriye na Minisante na RBC, mu ngero za hafi ikaba ariyo yagenzuye imirimo yo kubaka ibitaro bya Bushenge, ibya Kibuye ndetse n’ibya Byumba.

Mu gucira inzira ubucuruzi bw’umugabo we, amakuru akaba avuga ko ari umwe mu bafashaga Dr. Agnes Binagwaho mu gutambutsa dosiye zabaga zikenewe gufatwaho umwanzuro mu Inama y’Abaminisitiri cyane nk’izi zishyiraho ubuyobozi buri ruhande ruzibonamo hatitawe ku bindi byose byakwangirika.

Izi mbaraga zo mu buyobozi bw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika akaba ari nazo Dr. Diane Gashumba wasimbuye Dr. Binagwaho yakoresheje yigizayo ababaga babangamiye inyungu ze n’itsinda bakoranaga, uretse ko we yongeyeho no kubafungisha yisunze imbaraga yari afite mu bushinjacyaha, Mutangana wari Umushinjacyaha Mukuru bari bafitanye cyangwa se barigeze kugirana umubano wihariye.

Imbaraga zakoreshejwe mu kwegezayo Dr. Kayumba zahitanye n’icyari Labophar, uruganda rw’imiti rufunga gutyo

Nyuma yo guhuriza muri division imwe icyari Camerwa na Labophar, hagamijwe gukuraho departement yayaoborwaga na Dr. Kayumba, Dr. Binagwaho yagiye i Huye aho Labophar yakoreraga abakozi bamugezaho ibibazo by’imikorere basigaye bafite nyuma yaho ikigo cyabo gihujwe n’ikindi, ko batakibasha gukora imiti bakoraga mbere kubera nta bushobozi bagihabwa.

Iki gihe umuti yabahaye kwari ugufunga bagataha ibindi bikazarebwaho nyuma, kandi n’uruganda rw’imiti bavugaga bakora narwo rugahita ruhagarara ako kanya.

Abakozi barafunze barataha, bamwe bamara igihe kitari gito bahembwa baba mu rugo kuko Division yabo yahujwe n’indi hatarakorwa imbonerahamwe y’imirimo izaba irimo, ibi byatumye gushyira abakozi mu myanya bidahita bikorwa. Nyuma yaho uwo babonaga aho bamuhengeka baramuhamagaraga.

Ni uku inzira yo gushaka kwigizayo uwo yabonaga yamusimbura isaha n’isaha byarangiye biteje indi ngaruka y’ihagarara ry’uruganda rwari rumaze gukomera kuko rwakoraga imiti isanzwe ikenerwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda.

Iki gihe Dr. Binagwaho yahagaritse iyari Labophar yari igeze ku bushobozi bwo gukora imiti igera kuri 32 irimo serumu z’ubwoko bwose zifashishwa mu kuvura utibagiwe n’izifashishwa mu byuma biyungura amaraso ku barwaye impyiko bizwi nka « diyalise », yakoraga kandi imiti ya malalriya, imiti ivura abana, imiti ivura inzoka n’indi inyuranye.

Icyari uruganda rw’imiti rw’icyari Labophar Ubu gikora imiti ibiri gusa harimo ugabanya ububabare ku bantu barwaye indwara zibabaza nka kanseri (amorhine).

Imashini zakoraga iyi miti zimaze iki gihe cyose ziri aho nt akazi ziri gupfa ubusa, ndetse n’ububiko bwagenewe kubika imiti burimo n’ibyumba bikonjesha nta kazi bufite, byose byari byarubatswe ku nkunga ya CTB .

Mu minsi yashize, kubera ko n’ubundi nta kigikorerwamo, ibyumba bikonjesha byari bigenewe kubika imiti inyuranye yakozwe byigeze kwiyambazwa nk’uburuhukiro, bibikwamo umurambo, iki gihe byavuzwe ko mu cyumba cy’uburuhukiro cy’ibitaro bya CHUB nta mwanya wari urimo.

Hafi y’imiti yose ikoreshwa mu Rwanda mu kuvura abaturage ituruka muri Kenya, Uganda n’Ubuhinde.

Mu mwaka wa 2019, ubwo ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda byari birimbanyije u Rwanda rwarakumiriye ibicuruzwa bya Uganda byinjira ku masoko yo mu gihugu, hari igihe Uganda nayo yanze kohereza Serum zari zatumijwe by’ingoboka mu gihe izavaga kure zari zitarahagera. Iki gihe mu bitaro binyuranye habaye ikibazo gikomeye cy’ibura rya serum.

Hari abakuye inyungu zabo bwite mu gutumiza imiti hanze igihugu cyakabaye kikorera ku giciro gito ugereranyije n’amafaranga atangwa mu kuyitumiza.

Nta mibare ihari igaragaza ikigeraranyo cy’agaciro k’amafaranga u Rwanda rwahombye mu kinyuranyo cyo gutumiza imiti rwakabaye rwikorera no kuyikora rwo ubwarwo kugeza no kuri serum zikorwa mu mazi bongeramo imiti mike yabugenewe.

N’ubwo Umugenzuzi w’Imali wa Leta buri mwaka agaragaza ikigeraranyo cy’amafaranga yahombye mu buryo bunyuraye muri Leta mu bugenzuzi akora ku ikoreshwa ry’ingengo y’imali iba yarangiye, iyi raporo nta buryo bwo kugenzura no kumenya agaciro k’ibyahombejwe n’ibyemezo, amabwiriza n’amategeko aba yakozwe n’abanyembaraga atari ku neza ya Rubanda ahubwo ari inyungu zabo bwite n’akazu kabo bubatse cyangwa bashaka kubaka.

Gusa hari abagiye birukanwa ku myanya y’ubuyobozi, ndetse hari na bamwe mu bagiye basigwa icyasha bagasubizwa mu mirimo, Pudence Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali na Dr. Rose Mukankomeje uyobora HEC ubu baba ingero nziza z’abigeze gusigwa icyasha bazira kubangamira inyungu z’agatsiko aka n’aka.

Mu nama Perezida Kagame aherutse kugirana n’abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye bo mu ishyaka riri ku butegetsi, FPR, muri iyi nama yabatangarije ko agiye guhiga bukware abakoresheje nabi imyanya bahawe mu nyungu zabo bwite, barya ruswa, abibye n’abangije bose bakabiryozwa, kandi ngo atitaye aho baturuka, imyanya barimo ubu ndetse n’umubare munini w’abashobora kugaragaraho aya makosa.

Ngo bose bazabibazwa.

Ibitekerezo

  • Ubu se koko. Hari uzongera kuvuga ko ntabifi binini bibaho. Bashiki bacu nibo twajyaga tuvuga ko twakwizera kurusha basaza babo. Ariko ndabona ariho bahanga mukubaka akazi. Bakagira imyanya bariho akarima kabo. Kugeza muri Presidency kweri. Please, mwivangira Umusaza.

    Iyi website ndabemeye pe.aya makuru neza uko muyavuze niko ari pe twagiye tubyumva anantu bakicecekera kubera gutinya ibyahungananya akazi numutekano wabo ariko rwose gufunga kwa Labophar byahombeje igihugu pe.uzi imiti bakoraga none ubu itumizwa hanze kugira ngo abantu bibonere za pourcentage zabo mumasoko nyamara yakorerwa hano igiciro kikajya hasi birababaje kandi bishyira bishyira umutwaro kuri mutuel kuko umuti ugera kumurwayi uhenze.my proposal;bazafate labophar bayegurire abikorera leta nayo igiremo imigabane.

    Iyi website ndabemeye pe.aya makuru neza uko muyavuze niko ari pe twagiye tubyumva anantu bakicecekera kubera gutinya ibyahungananya akazi numutekano wabo ariko rwose gufunga kwa Labophar byahombeje igihugu pe.uzi imiti bakoraga none ubu itumizwa hanze kugira ngo abantu bibonere za pourcentage zabo mumasoko nyamara yakorerwa hano igiciro kikajya hasi birababaje kandi bishyira bishyira umutwaro kuri mutuel kuko umuti ugera kumurwayi uhenze.my proposal;bazafate labophar bayegurire abikorera leta nayo igiremo imigabane.

    Uyu mugore bazamucunge neza hari nurugaga rwabakora muri laboratory bahora bishyura amafranga ngo yo gukora ibizamini bibinjiza murugaga byanga byakunda afite ukuntu agabana nabo kdi president yarabyiyamye byaranze pe sinibaza impamvu bamuca amazi ubanza arukujya tujya kumwirebera tukajya kumubwira aho izo ngaga zirirwa zitesha abantu umutwe ziri

    Nkunze cyane iyi article, iraduha ishusho nyakuri y’ibyo tubona mu Bigo Bimwe na bimwe, ntagushidikanya. Igihe cyose Dr P C Kayumba azagirirwa ikizere cyo Kuyobora urwego rufata ibyemezo, abanyarwanda tuzabyungukiramo

    Ibi byose ntacyo bivuze, équipe ni Rayon Sports

    Ubu se iyi nkuru ni impamo? Uziko burya tutajya tumenya ibijya mbere? Perezida wacu afite ikibazo kugera aho atamenya ibibera mu biro bye se? Mbega ibintu bimbabaje we!!!

    Hahaha, ibi rwose twarabibonye Dr Binagwaho Agnes akibikora, ndetse umuntu yanakwibaza isano bifitanye no kuba hari inganda cyane cyane izikora za Serum(Perfusions zahoze zikorwa na Labophar) zituruka cyane cyane Uganda na India ukuntu zahise ziyongera mu Rwanda nibaza ko aribyo bita Lobbying’ zikaza zihenze zitanujuje ubuziranenge byarahombeje akayabo, aka gakino twarakarebaga tukicecekera ariko tayari Covid-19 n’ibibizo bya Uganda byaraje bitwambika ubusa twerekeza amaso Labophar kandi yarabaye amateka.Akamaro kayo kari kugaragara neza muri ikigihe none Rwanda akimuhana kaza imvura ihise tugakunda kubi!!!!!. Rero banyamakuru muzaturebere n’impamvu Leta yabyemeye ko bibaho, kandi tuziko ifite abayireberera benshi bafite ubushobozi bwo kureba no munda y’ingoma. Ese nanone Leta nimba itarabimenye nayo ikaba yarabimenye amazi yarenze inkombe, nkaba njyewe DUCK narabibonye kare nkicecekera, hagiyeho umurongo, cg uburyo dutanga ibitekerezo bikumvikana birenze uko bikorwa ubu! Kuko ntabeshye hari nudukino twinshi ndimo kubona nibereye hano kandi tuzaba turi kuvugaho nka 2030.

    Hahaha, ibi rwose twarabibonye Dr Binagwaho Agnes akibikora, ndetse umuntu yanakwibaza isano bifitanye no kuba hari inganda cyane cyane izikora za Serum(Perfusions zahoze zikorwa na Labophar) zituruka cyane cyane Uganda na India ukuntu zahise ziyongera mu Rwanda nibaza ko aribyo bita Lobbying’ zikaza zihenze zitanujuje ubuziranenge byarahombeje akayabo, aka gakino twarakarebaga tukicecekera ariko tayari Covid-19 n’ibibizo bya Uganda byaraje bitwambika ubusa twerekeza amaso Labophar kandi yarabaye amateka.Akamaro kayo kari kugaragara neza muri ikigihe none Rwanda akimuhana kaza imvura ihise tugakunda kubi!!!!!. Rero banyamakuru muzaturebere n’impamvu Leta yabyemeye ko bibaho, kandi tuziko ifite abayireberera benshi bafite ubushobozi bwo kureba no munda y’ingoma. Ese nanone Leta nimba itarabimenye nayo ikaba yarabimenye amazi yarenze inkombe, nkaba njyewe DUCK narabibonye kare nkicecekera, hagiyeho umurongo, cg uburyo dutanga ibitekerezo bikumvikana birenze uko bikorwa ubu! Kuko ntabeshye hari nudukino twinshi ndimo kubona nibereye hano kandi tuzaba turi kuvugaho nka 2030.

    Sha, ndabemeye kweli. Very investigative and articulated story! Umuryango.rw courage kabisa!

    Ibi bintu niba ari ukuri birababaje,icyo nzi nuko labophar uakoraga imiti myiza yujuje ubuziranenge,kdi ihendutse,ubu hari itumizwa hanze nko mubuhinde usanga ari ibikwangari,nibayisubize ubushobozi yahoranye yongere ikore,kdi uwabigizemo uruhare kunyungu ze bwite ababibazwe!namwe banyamakuru ntimukabe nkababapolisi bomuri za film batabara ibintu byarangiye,amakuru nkaya mujye muyatangaza hakiri kare ibintu bitarazamba

    Muzarebe abafite amasoko yo gutumiza imiti hanze abo nibo bafite umuzi wi ikibazo bivugwa ko ni icyahoze ari Camerwa bakirusha ingufu...njye ndibuka turi abana imiti yi nkorora za paracetamol imiti ya malaria byose byari labophar none basigaye bakura mu buhinde leta ikishyura nta ni umunyarwanda nibura ubonye akazi nkako Labophar yatangaga ...HE Paul K yaragowe

    Nishimiye kubona ikinyamakuru cya hano iwacu gikora inkuru icukumbuye, ubundi itangazamakuru ni ubutegetsi bwa kane ariko hano iwacu umenya kaminuza zibigisha gukora amakuru y’imikino gusa. H.E burigihe tujya kubona yirukanye umuntu ndetse rimwe narimwe akajyanwa munkiko ariko byakugora kubona ikinyamakuru kijya mumizi ngo kivumbure icyo uwirukanwe yazize. rimwe na rimwe uzasanga hari nababyuriraho bakabikinishe politike zabo zibiba urwango muri Rubanda. Nongere mbisubiremo dukeneye ibinyamakuru bikomeye apana ibyirwa bitubwira inkuru z’abana.

    President wacu aracyafite byinshi byogukora kuko hari abayobizi benshi wagirango imyanyabarimo bagomba kuyikoresha uko bashaka , kubona igazeti yareta isohoka amabwiriza arimo yumvikana neza ariko abayobizi bamwe nabamwe bakarenga kumabwiriza yayo bakikorera ibyo bashaka nyuma leta akaba ariyo isigara mumanza !!birababaje ! Ex : Kugeza ubu abari abakozi ba RECO_ RWASCO byagaragaye ko hari ibyo leta ibagomba bafahawe Kandi bari babyemerewe ikibabaje nuko izomanza zashowemo leta Hari abayobizi bazifite uruhare kandi bakiri mubuyoboz muri REG !!! Rwose ikikintu kizakurikiranywe byumwihariko kuko kugeza n’ubu baracyazabwa ibintu kumugaragara aho ikigo gikora nta structure gifite abandi biha imishahara ukobashaka !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa