skol
fortebet

Leta ishobora kwemerera abakobwa bari munsi y’imyaka 18 gukurirwamo inda batabanje kubisaba ababyeyi babo

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa bigamije kurebera hamwe niba abana bari hagati y’imyaka 15 na 18 bakwemererwa gufashwa gukuramo inda badasabye uburenganzira ababyeyi babo.

Sponsored Ad

Muri iki gihe,imibare y’abangavu bari guterwa inda zitateguwe ukomeje kwiyongera ndetse iki ni kimwe mu bihangayikishije Leta y’u Rwanda cyane ariyo mpamvu hari gushakishwa igisubizo cyazigabanya.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Ngamije Daniel, yatangaje ko leta irajwe ishinga no gufasha abagore n’abakobwa muri rusange kubona serivisi zo kuboneza urubyaro igihe cyose bazifuje, ndetse ko hari kurebwa ku buryo n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18, ubusanzwe batari bemerewe kwisabira izi serivise, bashobora kwemererwa kuzisabira no kuzihabwa.

Mu kiganiro na Rwanda Today, yagize ati “hari ibiganiro byinshi biri kwiga ku kureba niba abana b’abakobwa bakwemererwa kubona serivisi zo kuboneza urubyaro bitabaye ngombwa ko bagisha inama ababyeyi babo. Ibiganiro birakomeje. Biramutse byemejwe [ko abakobwa bakiri bato batangira guhabwa izo serivisi] byakongera umubare w’abazikoresha”.

Dr Ngamije kandi yavuze ko kugira ngo leta igeze izi serivisi ku bagore n’abakobwa bose bazikeneye, iri kwiga ku bundi buryo yageza izi serivisi ku baturage bitanyuze mu mavuriro ifatanyije n’imiryango y’Abihayimana, yamaze kugaragaza ko idashyigikira gahunda zo kuboneza urubyaro.

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 baba 17.337 naho muri 2018 bagera kuri 19.832.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama umwaka ushize, abangavu batewe inda bari 15,656.

Dr Ngamije atangaje ibi mu gihe imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwa ‘Demographic and Health Survey’ ivuga ko 64% by’abagore n’abakobwa mu Rwanda ari bo bagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro mu baba bagerageje kuzishaka.

Iyi ni inyongera ya 19% by’abashaka serivisi zo kuboneza urubyaro kandi bakazihabwa, ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka itanu ishize.

Iyi mibare kandi igaragaza ko umubare w’abifuza kuboneza urubyaro mu Rwanda wiyongereye, uva kuri 72% ugera kuri 78% mu myaka itanu ishize. Hakagaragazwa ko icyuho cy’abashaka serivisi zo kuboneza urubyaro ariko ntibazibone gihagaze kuri 14%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ikibazo cyo kutabona serivisi zo kuboneza urubyaro ku bagore kiganje cyane mu cyaro, mu gihe Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburengerazuba ari zo ntara zifite icyuho kinini cy’abakenera serivisi zo kuboneza urubyaro ariko ntibazibone, gihagaze kuri 16%.

Abagore n’abakobwa batagize amahirwe yo kujya mu ishuri ni bo cyiciro kitagerwaho n’izi serivisi kurusha abandi, aho bafite icyuho cya 19% by’abazishaka ariko ntibazibone.

Serivisi zo kuboneza urubyaro mu Rwanda zirakenewe cyane, kuko igihugu gituwe cyane n’abakiri bato bagifite ubushake bwo kurumbuka. Ni mu gihe kandi umubare w’abana ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi ukiri hejuru, kuko bari abana 4.02 ku mubyeyi umwe mu mwaka ushize, bavuye ku bana 4.13 mu 2017.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa