skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda igiye gufungira bamwe mu bakora ubuvuzi bukoresha iyakuramyakura

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda Minisante yatangaje ko igiye gufungira bamwe mu bakora ubuvuzi budakoresha imiti buzwi nka Reflexology, iyakuramyakura.
Iyi Minisiteri yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisante ushinzwe ubuvuzi rusange Dr Patrick Ndimubanzi yabwiye abanyamakuru ko hari abakora ubu buvuzi batabifitiye impabumenyi abandi bakabukora nabi.
Uyu muyobozi yavuze ko mu igenzura bakoze basanze hari (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda Minisante yatangaje ko igiye gufungira bamwe mu bakora ubuvuzi budakoresha imiti buzwi nka Reflexology, iyakuramyakura.

Iyi Minisiteri yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisante ushinzwe ubuvuzi rusange Dr Patrick Ndimubanzi yabwiye abanyamakuru ko hari abakora ubu buvuzi batabifitiye impabumenyi abandi bakabukora nabi.

Uyu muyobozi yavuze ko mu igenzura bakoze basanze hari abakoresha inzoka muri ubu buvuzi bw’ iyakura myakura ibintu babona ko bishobora gushyira ubuzima bw’ abaturage mu kaga.

Yagize ati “Ntabwo twareka abaturage bacu bavurwa n’ abantu batabifitiye ubumenyi, hari aho usanga bakora ubu buvuzi bakoresheje imiti, abandi ugasanga bakoresha inzoka, ku buryo bishobora gushyira ubuzima bw’ umuturage mu kaga”

Avuga ko ubusanzwe iyakuramyakura ari ubuvuzi budakoresha imiti. Yakomeje avuga ko hari aho usanga ubu buvuzi bukorwa n’ abatarabyize.

Ati “Hari aho ugera ugasanga umuntu arimo kubikora atarabyize, ahandi ugasanga nyiri ivuriro yarabyize ariko abo akoresha ntabwo babyize”

Nubwo ariko iyi Minisiteri ivuga ko ubu buvuzi bukorwa mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’ abaturage mu kaga nta muturage urumvikana avuga ko yavuwe nabi n’ abakora ubuvuzi bw’ iyakuramyakura none bikaba byaramugizeho ingaruka.

Ku rundi ruhande ahubwo hagiye humvikana abavuga ko ubu buvuzi bushobora gutera bamwe guca inyuma y’ abo bashakanye bitewe n’ uko hari aho ujya kwivuza muri ubu buryo ugasanga uri kumwe mu cyumba n’ umuntu mudahuje igitsina kandi bisaba ko akuvura agukandakanda.

Tariki 12 Gicurasi uyu mwaka nibwo Minisiteri y’ ubuzima yandikiye amwe muri aya mavuriro iyasaba kwikosora.

Iyi Minisiteri ntabwo iratangaza umubare w’ amavuriro akora muri ubu buryo agiye gushyirwaho ingufuri gusa ngo iracyakora ubugenzuzi mu turere dutandukanye, bityo ngo umubare w’ amavuriro agomba gufungwa uzatangazwa nyuma.

Ibitekerezo

  • Birakwiye kabisa

    Ni byo rwose hakorwe ubugenzuzi bwimbitse abatekamutwe bashobora kuba bihishemo batahurwe, babererekere ababikora kinyamwuga kandi babiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ubufasha.

    Ahubwo mwaratinze wagira ngo bariya bavuzi nta rwego rubagenzura ruhari.Twebwe abaturage twaracanganyikiwe

    Ngo nta myturage wigeze avuga ko yavuwe nabi bikamugiraho ingaruka?!!!!! Nimwicecekere di! None se abaza batugana bari bagiye gupfira muri bariya batekamutwe bangana iki?! Ingero turazifite nyinshi cyaneeeeee! Ahubwo Ministeri irakoze cyane twari twarasakuuuuuuje ntibagire icyo babikoraho none kbsa turishimye! Abantu biyitirira ubuvuzi bwa Kiné (ubugororamubiri) kndi ntabyo bize?! Nibareke abize bakore!

    Mubyukuri Leta turayishimye kubwo guhagurukira icyo kibazo. Bariya bantu bafite amavuriro bihariye amaradio hafi yayose bavuga ko bavura indwara zose. Ariko wareba ugasanga n’ubutekamutwe. Nigeze gusanga umwe muribo ariho akora imiti ndebye umwanda uhari ndira ubwoba. Iyo barangije bashyira uwo muti mugacupa bagashyiraho agapapuro inyuma ngo expiry date niyi niyi ariko mubyukuri ari imyanda gusa. Bakagurisha uwo muti nka 15000 frw. Turasaba RSB itangire ikore igenzura ry’iriya miti. Leta nihaguruke kuko birakabije. Nibafunge izo ngirwa vuriro kuko dufite Hospitals zizwi n’abaganga babyigiye. Naho bariya ngo mera neza life centre, isoko, isange nutundi twinshi nibkure iyo myanda mugihugu. Mumbabarire gukoresha uburakari. Kuko twibazaga icyo Minisante ikora tukakibura. Murakoze

    Nibyo koko Ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose..... Ariko mwibuke ko amata yatokowe adahinduka umusururu. Ubu buvuzi ndahamya ko bukozwe neza butabura kudufasha, kibazo gihari Nuko bamwe babugiyemo bishakira kugaruriza Mu kababaro ka bagenzi babo,ariko nanone tureke gutwikana Amasaka n’inkumbi... Leta yacu irasobanute nishyireho itegeko rigenga ubuvuzi gakondo Mu Rwanda ugaragaweho n’amakosa akosorwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa