skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yahagaritse imiti yavaga mu Buhinde n’ Ubushinwa itujuje ubuziranenge

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyahagaritse ikoreshwa n’icuruzwa ry’ubwoko bubiri bw’imiti yifashishwa mu kuvura kuva kw’amaraso gukabije ku mubyeyi umaze kubyara, nyuma yo gukemanga ubuziranenge bwayo.

Sponsored Ad

Iyo miti itujuje ubuziranenge ni Misoprostol na Oxytocin yinjijwe mu Rwanda hagati ya 2017 na Kamena 2018 iturutse mu Buhinde no mu Bushinwa.

Itangazo rya FDA rigaragaza ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi yakoranye na Kaminuza y’u Rwanda n’iyo mu Budage, Tübingen, bwagaragaje ko iyo miti nta buziranenge yujuje.

Rigira riti “FDA irasaba abatanga iyo miti bose kuyirekera mu bubiko no guhagarika kuyikwirakwiza igashyirwa mu kato. Ibitaro bya Leta n’ibyigenga byose, ibigo nderabuzima, amavuriro n’amafarumasi bisabwe guhagarika guha abarwayi iyo miti ikemangwa kugeza igihe igenzura rirangiye.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Karangwa Charles, yavuze ko kuyikwirakwiza byahagaze.

Ati “Twahagaritse gukoresha iriya miti no kuyikwirakwiza twabihagaritse.”

Ubwo hatangizwaga inama yiga ku gushyiraho Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Afurika, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Bazivamo Christophe, yavuze ko “Hafi 70% by’imiti ikoreshwa muri Afurika iva mu bihugu bidafite uburyo buhamye bwo kuyigenzura.”

Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko kuva gukabije ku mugore umaze kubyara bishobora gutuma apfa mu isaha imwe ariko mu gihe atewe umuti wa oxytocin wujuje ubuziranenge ushobora kurengera ubuzima bwe.

Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by’Abaturage (UNFPA) igaragaza ko mu mpamvu zitera 90% by’impfu z’ababyeyi ku Isi, harimo kuva gukabije ku bamaze kubyara, uburyo uwakuyemo inda yitabwaho, ingorane mu kwibaruka n’ibifitanye isano nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa