skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yahagaritse inyama n’amata byavaga muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yahagaritse ubucuruzi bwose bufitanye isano n’inyama, amata n’ibiyakomokaho, imboga n’imbuto byavaga muri Afurika Yepfo, ivuga ko byatewe n’indwara ya Kaba (Listeriosis) iri muri iki gihugu.
Ashingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Ubuzima wo mu Gihugu cya Afurika y’Epfo ryo kuwa 12 Ukuboza 2017 ryatangaje ko hari indwara ya Kaba (Listeriosis) yagaragaye muri icyo Gihugu ndetse no kumpuruza yatangajwe n’Igihugu cya Botswana kuwa 12 Ukuboza 2017, imenyesha ko iyo ndwara ya Kaba (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yahagaritse ubucuruzi bwose bufitanye isano n’inyama, amata n’ibiyakomokaho, imboga n’imbuto byavaga muri Afurika Yepfo, ivuga ko byatewe n’indwara ya Kaba (Listeriosis) iri muri iki gihugu.

Ashingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Ubuzima wo mu Gihugu cya Afurika y’Epfo ryo kuwa 12 Ukuboza 2017 ryatangaje ko hari indwara ya Kaba (Listeriosis) yagaragaye muri icyo Gihugu ndetse no kumpuruza yatangajwe n’Igihugu cya Botswana kuwa 12 Ukuboza 2017, imenyesha ko iyo ndwara ya Kaba (Listeriosis) yagaragaye mu Gihugu cy’Abaturanyi babo;

Minisitiriw’Ubuhinzi n’Ubworozi aramenyasha abaturarwanda bose ko hari indwara ya Kaba (Listeriosis) yagaragaye mu Gihugu cya Afurika y’Epfo, isuzumwa ryakorewe muri icyo gihugu rikaba ryaremeje ko abantu 557 banduye ndetse ko abantu 36 bamaze guhitanwa n’iyo ndwara yagaragaye cyane mu duce twa Gauteng (62%) n’iburengerazuba bwa Cape (17%);

Indwara ya Kaba (Listeriosis) ni indwara iterwa n’agakoko ka bagiteri (Listeria monocytogenes); ikaba ikunze kwibasira amatungo n’abantu bageze mu za bukuru, abanduye indwara zidakira, abagore batwite n’abana bakiri bato. Iyi ndwara yandurira mu biribwa nk’inyama, amata, imboga n’imbuto birimo utwo dukoko twa bagiteri;

Mu matungo yororerwa mu ngo iyi ndwara yibasira inka ndetse n’andi matungo magufi, ikarangwa n’ibimenyetso bikurikira:

1) Kurwara ubwonko bigaragazwa no kutarya, kujunjama, guta urukonda rwinshi, kugenda itungo ryitega, bimwe mu bice by’umutwe bita isura yabyo isanzwe (umunwa urahengama, ururimi rurahengama cyangwa rugasohoka, amatwi aratendera);

2) Kuramburura igihe cyo kubyara cyegereje (hasigaye amezi 3 ku nka) kandi nta kindi kimenyetso cy’uburwayi cyagaragaye;

Kubera izo mpamvu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aramenyesha abantu bose, Inzego z’Ubuyobozi, n’iz’Umutekano hagati mu Gihugu, ku mipaka n’ikibuga cy’indege n’abakora ingendo zijya hanze ibi bikurikira:

1. Ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho, imboga n’imbuto bikomoka muri Afurika y’Epfo burahagaritswe kugeza igihe hazatangarizwa ko iyi ndwara itagihari;

2. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi arasaba aborozi, abaganga b’amatungo kwihutira kumenyekanisha muri RAB itungo rigaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara kugirango rikurikiranirwe hafi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi izakomeza gukurikirana no kubageza ho amakuru abamenyesha uburyo iyo ndwara ihagaze muri Afurika y’Epfo, ku mugabane wa Afurika no ku Isi hose muri rusange.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa