skol
fortebet

Lieutenant General Jacques Musemakweli wakoze imirimo itandukanye muri RDF yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

Lieutenant General Jacques Musemakweli umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda yapfuye mu ijoro ryacyeye azize uburwayi butaratangazwa.

Sponsored Ad

Umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda utifuje gutangazwa yabwiye BBC ati: "Nibyo, General Musemakweli yatabarutse, yari arwaye."

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda nawe yemeje urupfu rwa Gen Musemakweli kuri bimwe mu binyamakuru bitandukanye.

General Musemakweli, wigeze kuba akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ubu yari umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda, umwanya yashyizweho mu kwa 11/2019.

Mu bihe bitandukanye yabaye ukuriye urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, uwungirije umukuru w’umutwe w’abasirikare barwanira mu kirere, umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, n’umugaba w’ingabo z’inkeragutabara (reserve forces).

Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’ u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy’imyaka isaga irindwi.

Uyu mugabo yabaye Perezida w’Ikipe y’Ingabo guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe na Maj. Gen. Mubaraka Muganga kuri uwo mwanya.

Ari mu basirikare binjiye muri Inkotanyi mu myaka ya 1990 - 1991 babohoje u Rwanda mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa