Kigali
startimes

Madamu Jeannette Kagame yagiriye inama umuryango nyarwanda muri ibi bihe bibi bya COVID-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 May 2020 Yasuwe: 1298


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020,n’umunsi mpuzamahanga w’umuryango.

Madamu Jeannette Kagame yashyize hanze inyandiko ivuga ku muryango yise "Umuryango – Isooko Tuvomamo Imbaraga Mu Bihe Bikomeye"yuzuyemo impanuro yageneye Ababyeyi n’umuryango muri rusange.

INYANDIKO YA MADAME JEANNETTE KAGAME

Icyorezo cya Covid-19 cyaduteye urujijo no guhangayika. Ntabwo tuzi iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi. Icyakora hari ikintu kimwe kidahinduka: akamaro k’umuryango n’inshingano za buri wese zo kurinda no kwita ku bawugize.

Uyu munsi, ubwo twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, mfashe uyu mwanya kugira ngo nongere gushimangira inshingano dufite ku miryango yacu ndetse no ku muryango mugari, zo kubungabunga ubusugire n’ubuzima bw’abawugize.

Iyo usubije amaso inyuma ukareba intambwe igihugu cyacu kimaze gutera mu guhashya iki cyorezo, ndetse no guhangana n’ingaruka zacyo ku buzima bwa buri muntu – by’umwihariko abababaye cyane muri twe – ntakindi umuntu yakora kitari ugushima ibirimo gukorwa kandi bizanakomeza.

Iyi nzira igihugu cyacu cyahisemo yo kurwanya iki cyorezo igomba kugendana n’inshingano buri wese afite yo kuyikomeza no kwiyumvisha iteka akamaro idufitiye.

Tugomba kwita ku kintu cy’ingenzi kizatugeza ku ntsinzi: Kwitwararika (self-discipline). Urugamba rwo kurwanya Koronavirusi ntirurarangira, bityo rero ntidukwiye kwirara.

Amahitamo njye nawe dukora buri munsi niyo yerekana uburyo igihugu cyacu kizasohoka muri ibi bihe bitoroshye.

N’ubwo amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ari ingenzi, hari indi myifatire myiza ndetse n’ibikorwa byubaka umuryango muri rusange dushobora kwitoza, bikazadufasha no mu bihe biri imbere.

Ubusabane no gushyira hamwe mu muryango: Mu Rwanda, gahunda ya “Guma mu rugo”, yatumye benshi dukorera mu rugo, ndetse n’amashuri azongera gufungura mu kwezi kwa Nzeri. Kumenya umwanya ugenera akazi n’izindi nshingano zo mu rugo, n’ubusanzwe ntabwo byoroha ariko bigoye kurushaho iyo bigomba gukorerwa ahantu hamwe.

Ariko mureke turebe no ku nyungu zirimo, dutekereze uko ibi bihe byadufasha kongera gushyigikirana no gushyira hamwe nk’umuryango.

Ndabashishikariza gutekereza kuri aya mahirwe dufite yo kongera ubusabane mu miryango yacu. Uyu mwanya twawukoresha mu gukina, kurera no kwigisha, gusangizanya inkuru zitandukanye – hagati y’abakuru n’abato. Ibi bizadusigira urwibutso rwiza rurema urukundo n’ubusabane, ndetse bizadufasha no kugabanya kwiheba no guhangayika bishobora guterwa n’ibi bihe.

Ba umurinzi wa mugenzi wawe. Twese twiyemeze kurushaho kugira umutima utekereza ku bandi kandi ukamenya kwihanganirana.

Umuti uwariwo wose twashakira iki cyorezo, uzagira akamaro bitewe n’ukwitwararika kwa buri wese, kwihangana ndetse n’umutima w’impuhwe tugaragariza abacu. Ibi bihe turimo, bidukomereye twese, biradusaba kwitoza kurangwa n’ ineza n’amahoro, kugira ngo imiryango yacu n’abo tugomba kwitaho bagire kandi babeho mu mutuzo.

Guhoberana mu muco wacu ubundi ni uburyo twari dusanzwe dukoresha mu bihe bikomeye cyangwa se by’ubusabane. Muri ibi bihe ntabwo dushobora guhoberana nkuko dusanzwe tubimenyereye, ariko amarangamutima y’urukundo n’urugwiro abidutera turacyayafite, icyo dusabwa ni ukwiga kuyagaragariza abacu mu bundi buryo.

Dushobora gukoresha ibikorwa by’ubugiraneza n’ibindi bibereka ko tubazirikana. Uwo utabashije gusura muvugishe kuri telephone cyangwa umwoherereze ubutumwa. Kuko udashobora gutumira abawe cyangwa inshuti iwawe ngo musangire, ushobora gutegura ifunguro ryiza ukariboherereza iwabo mu rugo.

Ni ngombwa ko abagize umuryango bafatanya imirimo yose yo mu rugo. Ntabwo bikwiye ko umubyeyi w’umugore ariwe uharirwa igice kinini cy’imirimo yo mu rugo. Tuzirikane cyane imiryango irimo umubyeyi umwe, haba mu miryango yacu cyangwa aho dutuye. Aba babyeyi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndongera kandi gusaba Abanyarwanda gukomeza kwita ku barokotse Jenoside.

Tube maso dukurikirane cyane ahashobora kugaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ubusumbane ubwo ari bwo bwose. Ntibikwiye ko umuntu aburira amahoro n’umutekano mu muryango we. Niba wahuye n’iki kibazo cyangwa hari uwo uzi wahohotewe, ihutire gusaba ubufasha n’inama ku biro bikwegereye bya Isange One Stop Centre, cyangwa uhamagare ku murongo utishyurwa 112.

Gira neza, wikomereze: Uburyo bwiza bwo gusabana nk’umuryango ni ugufasha abandi. Nk’uko dukunze kubivuga mu muco wacu «Umuturanyi akurutira umuvandimwe uri kure » Ushobora gufasha abaturanyi bari mu zabukuru bibana, imiryango uzi yatakaje imirimo yayitungaga cyangwa se ugafasha imiryango ifite abana bafite ubumuga. Kora igishoboka cyose kugirango ufashe abavandimwe n’abaturanyi bawe bageze mu zabukuru, ntibavunwe no kujya kwishakashakira iby’ibanze, dore ko ari nabo bazahazwa cyane n’iki cyorezo.

Teganyiriza ahazaza. Mu gihe tukiri mu rugo, tugomba kongera imbaraga mu kwihugura no kwiga kugeza igihe amashuri azongera gufungura mu kwezi kwa Nzeri.

Rinda abana bawe kudindira, ugena umwanya muhuriyeho wo gusoma. Ushobora guha abana bawe umukoro wo gutekereza no kwiyandikira inkuru zabo no gukina imikino ibigisha imibare, iboneka kuri murandasi, cyangwa se bakoresheje amakayi yabo.

Mubyaze umusaruro ubumenyi buri kuri radio, televisiyo na murandasi, muhereye ku masomo yateguwe n’ikigo cy’uburezi (REB) http://elearning.reb.rw, mu rwego rwo gukomeza gukarishya ubwenge bw’abana. Muzirikane kandi no gushaka umwanya wa buri munsi wo gukora imyitozo ngororamubiri.

Rubyiruko namwe abakiri bato, ndabasaba gukoresha ubumenyi mufite mwegeranya kandi mutanga amakuru y’ukuri ku ndwara ya Covid-19 n’uburyo yakwirindwa kugira ngo mubashe kurinda imiryango yanyu n’abo mubana. Iki ni igihe cyo gufata inshingano nshya.

Ibi bihe turimo ntibikwiye kuduhungabanya.

Nidukomeza kwitwararika mu bikorwa byacu byose, tukazirikana guhana intera hagati y’umuntu n’undi, tugakaraba intoki ndetse tukambara udupfukamunwa uko bikwiye;

Tugakomeza kandi guharanira kubaka umuryango utekanye ndetse n’umuryango mugari nyarwanda utamenerwamo muri iki gihe kitoroshye;

Nizeye ntashidikanya ko igihugu cyacu kizasohoka muri ibi bihe cyemye kandi gikomeye kurusha mbere.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble munyemana

    Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Habonetse abantu 38 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2020, abanduye Coronavirus mu Rwanda...
12 July 2020 Yasuwe: 1554 0

Covid-19 yahitanye umuntu wa Kane mu Rwanda, yari umusaza w’imyaka...

Uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga 2020,habonetse undi muntu wa Kane...
11 July 2020 Yasuwe: 11098 0

Abantu 42 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 12 barayikira

Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2020, habonetse abanduye Coronavirus bashya...
10 July 2020 Yasuwe: 1700 0

Kigali: Imwe mu midugudu yari muri Guma mu rugo kubera COVID-19...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] yatangaje ko yakuye muri gahunda...
10 July 2020 Yasuwe: 1587 0

Perezida Kagame yavuze ku ifunguro akunda n’ukuntu ajya asiba amafunguro ya...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yavuze ko atagira ibyokurya...
10 July 2020 Yasuwe: 7754 0

Zawadi na Mugenzi bahishuye uburyo umugabo udatera akabariro aheranwa...

Umutoni Zawadi wize amashuri makuru mu gihugu cya Cameroon aminuriza mu...
10 July 2020 Yasuwe: 3757 1