skol
fortebet

Menya impamvu ukwiye kuryama kandi ukabyuka ku isaha idahinduka

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu baryama kandi bakabyuka ku masaha adahindagurika buri mugoroba na buri gitondo bagira ubuzima bwiza burenze ubwa bagenzi babo baryama uko bishakiye ku masaha ahindagurika.
Ibi tubikesha ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima yo mu bitaro by’i Brigham byita cyane ku bagore (Birgham and Women’s Hospital. Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 61 biga muri kaminuza mpuzamahanga ya Havard mu gihe cy’iminsi 30. Nyuma yo gukusanya amakuru akenewe, hakozwe igereranya rishingiye ku (...)

Sponsored Ad

Abantu baryama kandi bakabyuka ku masaha adahindagurika buri mugoroba na buri gitondo bagira ubuzima bwiza burenze ubwa bagenzi babo baryama uko bishakiye ku masaha ahindagurika.

Ibi tubikesha ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima yo mu bitaro by’i Brigham byita cyane ku bagore (Birgham and Women’s Hospital.
Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 61 biga muri kaminuza mpuzamahanga ya Havard mu gihe cy’iminsi 30. Nyuma yo gukusanya amakuru akenewe, hakozwe igereranya rishingiye ku kigero cy’imitsindire abo banyeshuri bari basanganywe.

Bigoranye, ubushakashatsi bwerekanyeko abanyeshuri baryama kandi bakabyuka ku gihe gihindagurika bagira amanota make ugereranyije n’abadahindagura amasaha baryamiraho n’ayo babyukiraho.

Aba baryama uko biboneye kandi ngo bakunda kugira ibitotsi bya hato na hato iyo bataryamye kandi ngo iyo bashatse gusinzira biragorana cyane. Ibi byose biterwa no guhora ubuza uburyo imyakura (hormones) yitwa melatonin ituma umuntu abasha gusinzira.
Ubu bushakashatsi bubaye bumwe mu bushakashatsi bwa mbere bwerekanye ingaruka cyangwa umumaro wo kuryama udahindagura amasaha.

Ubushakashatsi bwagerageje guhuza isaha idahinduka umuntu aryamiraho, inshuro uryamaho ku munsi n’imitsindire y’umunyeshuri wubahiriza ibyo byose.

Dogiteri Andrew J.K. Phillips inzobere mu binyabuzima mu bitaro bya Brigham and Women’s Hospital, yemeje ko kuryama no kubyuka ku masaha adahindagurika (regular sleep pattern) ari iby’ingenzi mu buzima kugira ngo umuntu abeho neza cyane cyane ku banyeshuri mu mitsindire yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa