skol
fortebet

Menya uko wowe ubwawe wakwisuzuma kanseri y’ ibere igaragara cyane mu Rwanda

Yanditswe: Friday 19, May 2017

Sponsored Ad

Uyu ni Muganga Umuhizi Denis wahuguriwe kuvura indwara ya kanseri Gilbert
Ibitaro bya Butaro nibyo bitaro bikuru bivura indwara ya kanseri mu Rwanda, biherereye mu karere ka Burera mu ntara y’ Amajyaruguru. Iyo ugeze muri ibi bitaro ubona abarwayi baje kwisuzumisha bwa mbere indwara ya kanseri n’ abahamaze iminsi.
Ibi bitaro byita ku barwayi hakurikijwe imyaka bafite. Abana, ni ukuvuga abafite munsi y’ imyaka 16 bavurwa ukwabo naho abakuze ni ukuvuga abarengeje imyaka 16 y’ amavuko nabo (...)

Sponsored Ad

Uyu ni Muganga Umuhizi Denis wahuguriwe kuvura indwara ya kanseri Gilbert

Ibitaro bya Butaro nibyo bitaro bikuru bivura indwara ya kanseri mu Rwanda, biherereye mu karere ka Burera mu ntara y’ Amajyaruguru. Iyo ugeze muri ibi bitaro ubona abarwayi baje kwisuzumisha bwa mbere indwara ya kanseri n’ abahamaze iminsi.

Ibi bitaro byita ku barwayi hakurikijwe imyaka bafite. Abana, ni ukuvuga abafite munsi y’ imyaka 16 bavurwa ukwabo naho abakuze ni ukuvuga abarengeje imyaka 16 y’ amavuko nabo bavurwa ukwabo.

Inzobere mu kwita ku ndwara ya kanseri mu gice cyahariwe abana zivuga ko iyo zibona cyane ari kanseri yo mu maraso.

Naho Dr Catherine Kigonya inzobere mu buvuzi bw’ abantu bakuru avuga ko mu bakuze kanseri y’ ibere ariyo igaragara cyane.

Yagize ati “Kanseri igaragara cyane ni kanseri y’ ibere.”

Dr Kigonya avuga ko bafite uburyo bwo kuvura iyi ndwara gusa ngo bahura n’ ibogamizi y’ uko abarwayi babanza kwivuza mu Kinyarwanda bakazagera kwa muganga iyi ndwara yararengeranye.

Umuhizi Denis Gilbert, umuganga wahuguriwe kuvura indwara ya kanseri yasobanuye uburyo umuturage yakoresha akisuzuma kanseri y’ ibere.

Yavuze ko umugore akora ku ibere rye akumva niba nta kantu kameze nk’ akabuye karimo. Ngo iyo yumvisemo akantu kameze nk’ akabuye akoraho kakimuka asabwe kwihitira kujya kwa muganga kuko ishobora kuba ari kanseri y’ ibere. Ako kabuye ngo ntabwo karyana bityo ngo iyo ukozeho ukumvamo akabuye kagutoneka ntabwo iba ari kanseri.

Muganga Umuhizi akomeza avuga ko uretse ako kabuye ikindi kimenyetso ari uko imoko y’ ibere ihindura ibara ikenda gusa na orange kandi igahemamira aho ako kabuye gaherereye.


Aba ni abaganga bo mu bitaro bya Butaro barimo kuvanga imiti ivura kanseri

Uko kanseri y’ ibere ivurwa

Muganga Umuhizi yatangaje ko iyo umurwayi wa kanseri y’ ibere abimenye kare akajya kwa muganga kanseri ikiri mu moko y’ ibere baribaga bagakuramo ako kantu kameze nk’ ibuye bakakajugunya ubundi ibere bakarivura rigakira.

Iyo habayeho gutinda kujya kwa muganga umurwayi akagerayo kanseri yararenze mu moko ikataka n’ ibindi bice by’ ibere, ibere barikuraho. Agabwa imiti afata mu gihe cy’ amezi umunani.

Iyo kanseri y’ ibere yarenze ibere ikataka n’ ibindi bice by’ umubiri, Muganga Umuhizi yavuze ko umurwayi ahabwa imiti ituma kanseri idakomeza gukwirakwira mu mubiri n’ imiti imwogerera igihe cyo kubaho kuko gukira biba bitagishobotse.

Ibi bitaro bivuga ko ½ cy’ abarwayi bahivuriza kanseri baba barwaye kanseri y’ ibere.

Ibitaro bya Butaro byatangiye gukora mu mwaka wa 2011, bivuga ko mu bahivuriza 80% bakira kanseri.

Ibogamizi ibyo bitaro bihura nabyo ni umubare muto w’ abaganga no kuba badafite icyuma cyitwa radio Therapy gikoreshwa mu gushiririza kanseri.

Niba bafite ibyago byo kurwara kanseri y’ ibere kurusha abandi?

Muganga Umuhizi yavuze ko umukobwa utangiye kubyara atageza ku myaka 18 y’ amavuko aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’ ibere kuko kubyara kuri iyo mwaka bitegeka umubiri gukora ibyo wari kuzakora mu myaka ikurikiraho. Umugore utangiye kubyara arengeje imyaka 35 y’ amavuko nawe ngo aba afite ibyago byo kurwara kanseri y’ ibere kuko aba ategetse umubiri gutangira gukora ibyo wakabaye waratangiye kugora mu myaka ibanziriza 35.

Mu bitaro byose byo mu Rwanda iyo habonetse umurwayi wa kanseri yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bya Butaro kuko aribyo bitaro bikuru bivura indwara ya kanseri mu Rwanda.

Umurwayi ibitaro bya Butaro binaniwe yoherezwa kuvurirwa muri Kenya kuko ho bafite radio Therapy( cya cyuma gishiririza kanseri).

Indi mbogamizi ngo ni ikibazo cy’ imihanda idakoze neza kuko nta muhanda wa kaburimbo ugeragerayo ndetse n’ inyubako nkeya bagereranyije n’ umubare w’ abarwayi bakira.

Ibitekerezo

  • Umuvyeyi yonsa ararwara kanseri?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa