skol
fortebet

MINISANTE igiye gutangiza uburyo bushya bwo kwirinda VIH/SIDA

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda igiye gutangiza uburyo bwo gufasha Abanyarwanda kutandura virusi itera SIDA bwiyongera ku bwari busanzwe.

Sponsored Ad

Umukozi w’ Ikigo cy’ Ubuzima RBC , ushinzwe gahunda z’ ubujyanama no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA, Sangwayire Beata yabikomojeho kuri uyu wa 25 Nzeli 2018, ubwo yasobanuriraga abanyamakuru ibijyanye n’ ubushakashatsi kuri SIDA ‘RPHIA’ bugiye gukorerwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Sangwayire yavuze ko ubwo buryo ari imiti isanzwe ihabwa abafite virusi itera SIDA, ariko noneho ngo umuntu muzima ugiye gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye n’ umuntu akemanga azajya ayinywa mbere y’ icyo gikorwa bimurinde kwandura virusi itera SIDA.

Yagize ati “Ni ARV(imiti igabanya ubukana bwa SIDA) bazatanga ariko bazajya babanza kugupima bamenye niba utarandura kuko ushobora no kuba uri muri ya mezi atatu abanza ushobora kuba waranduye ariko bagupima ntibayibone”


Beata Sangwayire

Sangwayire yavuze ko umuntu bazajya basanga yujuje ibisabwa azajya ahabwa iyo miti akayinywa mbere y’ uko akora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikamurinda kwandura.

Uburyo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda SIDA mu Rwanda harimo gukoresha agakingirizo, guhabwa imiti ikurinda kwandura igihe utarenza amasaha 48 ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, no gufasha umubyeyi ufite virusi itera SIDA kubyara umwana udafite virisi itera SIDA.

Ubu buryo uko ari butatu ushatse wakongeraho kwisiramuza kuko nabyo birinda kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 60%. Umubare w’ abagabo bamaze kwisirimuza mu Rwanda uracyari hasi kuko ari 30% gusa.

Mu Rwanda icyorezo cya SIDA kimaze imyaka irenga 10, virusi itera SIDA iri kuri 3%, abafite virusi itera SIDA biganje mu bakora uburaya kuko abayifite ari 46%, mu bakora imibonano mpuzabitsina n’ abo bahuje ibitsina virusi itera SIDA iri kuri 4%.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS ryihaye intego y’ uko muri 2020, mu bafite virusi itera SIDA mu isi yose 90% bagomba kuba babizi, mu bazi ko bafite virusi itera SIDA nabo 90% bakaba bafata imiti igabanya ubukana, muri aba nabo 90 % bakaba barageze ku rwego virusi iba yaragabanutse ku buryo badashobora kwanduza abandi.

Aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa iyi ntego ya OMS 90-90-90

Hasigaye nibura imyaka ibiri ngo igihe OMS yihaye cyo kuba yamaze gushyira mu bikorwa gahunda ya 90-90-90 kigere. Imibare itangwa n’ ubushakashatsi mu Rwanda yerekana ko iki gihugu kigeze ahashimishije gishyira mu bikorwa iyi gahunda kuko mu Banyarwanda bose bafite virusi itera SIDA 87% barabizi, mu bazi ko bafite virusi itera SIDA 94,8 % bafata imiti, mu bafata imiti 86,4% virusi ya SIDA yaragabanyutse mu maraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa