skol
fortebet

Abanyarwanda barasabwa kwitwararika MARBURG, icyorezo kimeze nka Ebola cyongeye kwanduka muri Uganda

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hari icyorero cya Marburg cyagaragaye muri Uganda igasaba abaturage kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu gihugu cyagaragayemo icyo cyorezo no gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare.
Nk’ uko byemejwe n’ ishami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS, iki cyorero cyagaragaye mu burasizuba bwa Uganda hafi ya Kenya. Iki cyorero kimaze guhitana abantu babiri.
Iki cyorero gifite ibimenyetso nk’ iby’ icyorero cya Ebola kandi bijya kwandura kimwe. (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hari icyorero cya Marburg cyagaragaye muri Uganda igasaba abaturage kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu gihugu cyagaragayemo icyo cyorezo no gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare.

Nk’ uko byemejwe n’ ishami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS, iki cyorero cyagaragaye mu burasizuba bwa Uganda hafi ya Kenya. Iki cyorero kimaze guhitana abantu babiri.

Iki cyorero gifite ibimenyetso nk’ iby’ icyorero cya Ebola kandi bijya kwandura kimwe.

Kimwe na Ebola, Virusi itera indwara ya Marburg yandurira mu matembabuzi nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi, amarira, n’ibindi by’uyirwaye. Umuntu ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zirwaye cyangwa zapfuye zifite iyo ndwara, cyane cyane uducurama, inkende n’izindi.

Nk’ uko biri mu itangazo Minisiteri y’ ubuzima yageneye abanyamakuru , “Mu gihe cyo gushyingura umuntu wishwe na Marburg abantu bashobora kuhandurira mu gihe bakoze ku murambo" . Marburg ntabwo yandurira mu mwuka.

Uwanduye Marburg ashobora kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara hagati y’iminisi 2 na 21, harimo kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara mu mikaya, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Iyi ndwara nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ishobora guhitana abayirwaye kugeza kuri 88% by’abayanduye. Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo igira.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abaturarwanda n’abanyamahanga bagenderera u Rwanda. Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Marburg;Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Marburg byavuzwe haruguru agomba
kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye; Gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye, no guhamagara umurongo utishyuzwa 114 igihe ukeneye ibindi bisobanuro

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko isanzwe ifite ingamba zo gukumira icyo cyorezo. Marburg yagaragaye bwa mbere mu migi wa Marbourg na Frunkfurt yo mu gihugu cy’ Ubudage. Icyo gihe hari mu mwaka 1967. Icyo gihe abantu 31 barayanduye muri 7 irabahitana.

Nk’ uko Umuryango ubikesha Wikipedia, iki cyorero kwitwa Marburg kibikomora ku mugi wa Marbourg cyagaragayemo bwa mbere.

Mu myaka itandukanye iki cyorero cyagaragaye mu bihugu bitandukanye birimo Angola, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Ubudage, Afurika y’ Epfo .... Muri Angola niho hantu hambere Marburg yishe abantu benshi. Muri 2004 na 2005, Abanya Angola 252 banduye Marburg ihitana 227 bahanye na 90 by’ abari banduye bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa