skol
fortebet

Minisante irimo gukora ubushakashatsi ku kiyobyabwenge kidasanzwe abanyeshuri bahekenya muri shikarete

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda yavuze irimo gukora ubushakashatsi ku biyobyabwenge bishya bikoreshwa n’ urubyiruko cyane cyane urubyiruko ruri mu mashuri, muri ibyo biyobyabwenge harimo imbuto z’ icyatsi cyitwa “rwiziringa” abanyeshuri bahekenya muri shikarete kikabatera akanyamuneza aribyo bakunzwe kwita “kujya muri swingi”.
Abashinzwe ubuzima bw’ indwara zo mu mutwe mu Rwanda bavuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu icyo aricyo cyose umuntu arya, anywa, yihumuriza, cyangwa yisiga kikamuhindurira (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda yavuze irimo gukora ubushakashatsi ku biyobyabwenge bishya bikoreshwa n’ urubyiruko cyane cyane urubyiruko ruri mu mashuri, muri ibyo biyobyabwenge harimo imbuto z’ icyatsi cyitwa “rwiziringa” abanyeshuri bahekenya muri shikarete kikabatera akanyamuneza aribyo bakunzwe kwita “kujya muri swingi”.

Abashinzwe ubuzima bw’ indwara zo mu mutwe mu Rwanda bavuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu icyo aricyo cyose umuntu arya, anywa, yihumuriza, cyangwa yisiga kikamuhindurira imikorere n’ imitekereze. Ni muri urwo rwego barimo gukorwa ubushakashatsi ku bimera bitandukanye urubyiruko rw’ u Rwanda rwifashisha kugira ngo rugire akanyamuneza.

Muri ibyo bimera harimo icyatsi kitwa rwiziringa aricyo urubyiruko rwahaye akabyiniriro ka “36 oiseaux” bivuze inyoni 36. Iki ngo gikunze gukoreshwa n’ abanyeshuri aho bafata imbuto zacyo bakazishyira muri shikarete bakirirwa bayihekenya.

Mu kiganiro Ikigo cy’ ubuzima RBC n’ abafatanyabikorwa bacyo bagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017, Dr Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw’ indwara zo mu mutwe yavuze ko impamvu iki kiyobyabwenge urubyiruko rwakise 36 Oiseaux bakeka ko iyo rugikoresheje amaso yarwo atangira kubona ibintu byose bimeze nk’ inyoni ziguruka.

Mukakabanza Jeanne Chantal umukozi w’ umuryango utegamiye kuri Leta SHEC, ufite mu nshingano kurwanya ibiyobyabwenge yavuze ko uyu muryango wigeze guhuriza hamwe urubyiruko barwigisha ibibi byo gukoresha ibiyobyabwenge, urubyiruko rukabahishurira ko hari ikindi kiyobyabwenge kitwa 36 Oiseaux.


Mukakabanza Jeanne Chantal umukozi w’ umuryango utegamiye kuri Leta SHEC

Yagize ati “Twari turimo kwigisha urubyiruko rwo ku Gisozi, hanyuma urubyiruko ruza kutubwira ko hari ikindi kiyobyabwenge gikoreshwa kitwa 36 Oiseaux . turababwira ngo ejo muzakituzanire turebe, dusanga ni rwiziringa cya cyatsi dusanzwe tuzi”

Mukakabanza avuga ko impamvu urubyiruko rwafashe rwiziringa rukayiha akabyiniro ka 36 Oiseaux, ngo urwo rubyiruko rwabaze utubuto tuba mu rubuto rumwe rwa rwiziringa tugasanga akenshi haba harimo utubuto 36.

Yakomeje ati “Urwo rubyiruko rwatubwiye ko bafata imbuto za rwiziringa bakazishyira muri shikarete bakirirwa bahekenya uko bahekenya bakagenda bajya muri swingi”

Urubyiruko ruvuga ko gukoresha rwiziringa birugiraho ingaruka kuko runanirwa kwiga ugasanga atangiye kwandika ibintu bidasobanutse cyangwa mwarimu yamubaza izina rye akamusubiza ibitandukanye n’ ibyo amubajije

Jeanne Dusabeyezu, umukozi wa Minisiteri y’ ubuzima ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge mu rubyiruko yabwiye itangazamakuru ko hari ikigo cy’ ishuri cyo mu karere ka Gasabo kigeze kubitabaza abanyeshuri bakoresheje rwiziringa ishyira ubuzima bwabo mu mazi abira.

Ati “Hari ikigo cyo muri Gasabo cyaduhamagaye abana bakoresheje rwiziringa bajya muri koma ku buryo icyo gihe bagombye gukurikiranwa n’ abaganga mu bitaro”

Dr Iyamuremye yongeyeho ko hari n’ ibindi bimera barimo gukoraho ubushakashatsi muri byo ngo harimo indabyo zo mu busitani urubyiruko rwihumuriza rukagira akanyamuneza kadasanzwe.

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe Dr Yvonne Kayiteshonga yatunguwe n’ ikiyobyabwenge cya Rwiziringa asaba buri wese kwirinda ibiyobyabwenge kuko byica.


Dr Kayiteshonga Yvonne

Yagize ati “Numvise icyo cyatsi numva nsheshe urumeza, abo bana bafata ibyo biyobyabwenge ni abana bacu, mwirinde ibiyobyabwenge, kuko byica. Imari, umutungo u Rwanda rufite ni abaturage”

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2012 bwagaragaje ko mu Rwanda abana batangira gukoresha ibiyobyabwenge kuva ku myaka 11 y’ amavuko, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko mu rubyiruko rw’ u Rwanda abarenga 50% bafashe ku kiyobyabwenge nibura inshuro imwe.

Tariki 26 Kamena isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobwabwenge, mu Rwanda uwo munsi uzizihirizwa mu karere ka Kirehe tariki 22 Kamena 2017.

Ibitekerezo

  • Numwihorere ababyeyi twarumiwe. 50% mu rubyiruko. Ahubwo ufite abana wese ajye agira amakenga kuva kuri 11ans. Birababaje ni gake uzasanga mu bana bawe ntawurarwumvaho. Tugomba kuba hafi yabana bacu kuko turugarijwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa