skol
fortebet

MINISANTE na Burera mu muganda wo kubaka amavuriro y’ ibanze 7

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Ministiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa 30 Kamena 2018 yifatanyije n’ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Burera ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) Partners In Health (PIH) na SFH mu muganda wo kwubaka amavuriro y’ ibanze 7 muri aka karere.

Sponsored Ad

Uku kongera poste de sante biri mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Umwanzuro wa 13 w’Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro kuva ku itariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 01 Werurwe 2018, wo kwihutisha igikorwa cyo gushyira poste de santé kuri buri kagali aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Akarere ka Burera kugeza ubu yari ifite poste de sante 37 kuri 50 zikenewe, bityo nyuma yo kwubaka izi 7 zitangizwa mu muganda wo kuwa 30 Kamena 2018, aka karere kazaba gasigaje 6 gusa. Burera iza ku mwanya wa kabiri mu kwesa uyu muhigo wo kugira poste de sante kuri buri kagari, ikaza ikurikira akarere ka Nyanza karangije kuwushyira mu bikorwa.

Ministeri irashima ubufatanye hamwe n’akarere ka Nyanza n’aka Burera kuko uyu muhigo bawushyizemo imbaraga.

Izi amavuriro y’ ibanze yunganira amavuriro y’Imirenge, ay’uturere n’ibitaro bikuru, zifasha abaturage kwivuza batarinze gukora urugendo rurerure, bityo bikagabanya umubare w’abarembera mu ngo n’abahitanwa n’indwara, ndetse bikagabanya n’ingengo y’imari yavuzaga abarembye mu bitaro bikuru.

Ministiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko aya mavuriro y’ ibanze azorohereza abaturage kubona serivise z’ ubuzima.

Yagize ati “Izi poste de sante zizazana impinduka ikomeye mu buzima bw’abanyarwanda, cyane cyane ubw’abana n’ababyeyi. Ababyeyi n’abana bazajya babona serivisi hafi, batararemba, ababyifuza baboneze urubyaro, bashobore no kwisuzumisha indwara zitandura (diabete, umuvuduko w’amaraso n’indwara z’impyiko). Guhuza ivuriro n’abajyanama b’ubuzima bizoroha cyane kimwe no gukurikirana ibikorwa mu baturage, kuko poste de sante imwe izaba ikikijwe n’abajyanama b’ubuzima 20 gusa.”

Ubuhamya butangwa n ’abaturage aho poste de sante zubatswe, ni uko bashima Leta y’u Rwanda yabagabanyirije urugendo bakora bajya kwivuza no kwigishwa gahunda zijyanye n’ubuzima.

Itangazo Minisiteri y’ Ubuzima yageneye abanyamakuru rivuga ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibitaro 47, ibigo nderabuzima 504, poste de santé zirenga 500, kuri ibi hakiyongeraho abajyanama b’ubuzima batanga serivise z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu bagera ku 45,516.

Ibi byose biri mu byafashije igihugu kugera kuri byinshi harimo kuba icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyaravuye ku myaka 47 ikagera kuri 64,5%, kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara kuva ku 1071 kugeza ku 210, abana bapfa batarageza imyaka 5 kuva ku 196 kugera kuri 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa