skol
fortebet

MINISANTE yahaye ibigo nderabuzima moto 217 na mudasobwa zirenga 500[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Ubuzima yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo guha ibigo nderabuzima amapikipiki na mudasobwa isaba ababihawe kubifata neza kuko zizabafasha kongera ubudahangarwa bw’ umubiri.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018. Leta y’ u Rwanda yatanze ibi bikoresho ngo bige byifashishwa muri serivise zinyuranye z’ ubuvuzi by’ umwihariko gahunda yo gukingira abana.

Dr Condo Jeanine, Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC yasabye abahawe ibi bikoresho kubifata neza yongeraho ko bizabafasha kwihutisha serivise z’ ubuvuzi.

Yagize ati “Ni umunsi udasanzwe kubavura abaturage kuko izi moto zizatuma twihutisha serivise naho mudasobwa zizadufasha kubona imibare nyayo izajya ituma dufata ibyemezo mu bijyanye n’ ubuzima”


Umuyobozi wa RBC Dr Condo Jeanine yitabiriye umuhango wo gutanga izi moto

Biteganyijwe ko izi moto 217 z’ izi mudasobwa 504 bizagezwa ku bigo nderabuzima bigatangira gukoreshwa.

Mu Rwanda abana bakingirwa ku kigero cya 95% , Dr Condo Jeanine yavuze ko izi modoka ebyiro Minisante yungutse zizatuma nta mwana n’ umwe usigara adakingiwe.



Iizi modoka n’ izi moto Minisiteri y’ Ubuzima ngo zizatuma abana 5% batagerwaho n’ inkingo nabo bakingirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa