skol
fortebet

Minisante yanyomoje ibivugwa ko kutanywa inzoga bishobora gutera umubiri kubura arukoro

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda ishishikariza Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge kuko ntakiza cyabyo ahubwo byica abantu bikanadindiza iterambere.
Iyi Minisiteri yanyomoje ibikunze kuvugwa n’ abantu badandukanye bavuga ko kutanywa inzoga bishobora gutuma umuntu agerwaho n’ ingaruka zitewe n’ uko umubiri wabuze umusemburo.
Umuyobozi w’ Ishami rivura indwara zo mu mutwe Dr Jean Damascene Iyamuremye yavuze ko arukoro/umusemburo ari ngombwa mu mubiri, gusa ngo ntawe ukwiye kwishora mu kunywa (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda ishishikariza Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge kuko ntakiza cyabyo ahubwo byica abantu bikanadindiza iterambere.

Iyi Minisiteri yanyomoje ibikunze kuvugwa n’ abantu badandukanye bavuga ko kutanywa inzoga bishobora gutuma umuntu agerwaho n’ ingaruka zitewe n’ uko umubiri wabuze umusemburo.

Umuyobozi w’ Ishami rivura indwara zo mu mutwe Dr Jean Damascene Iyamuremye yavuze ko arukoro/umusemburo ari ngombwa mu mubiri, gusa ngo ntawe ukwiye kwishora mu kunywa inzoga ngo arashaka arukoro kuko umubiri ufite ubushobozi bwo kwishakamo arukoro ukeneye.

Yagize ati “Iyo turi mu rugamba hari abantu bagerageza kutuvangira bagatanga izindi message ziduca intege, nk’ abantu bavuga ngo umuntu agomba kunywa kamwe cyangwa se kunywa inzoga kugira ngo umubiri we ubone arukoro. Arukoro ningombwa mu mubiri, ariko uko twaremwe umubiri ufite ubushobozi bwo kwishakira arukoro ukeneye”

Uyu muyobozi avuga ko nta na rimwe arumva ko hari umuntu wapfuye kubera ko yabuze arukoro mu mubiri, ahubwo ngo azi abagiye bapfa kubera ko banyoye inzoga arukoro ikaba nyinshi mu mubiri.

Ati “Ntabwo ari byiza gufata arukoro kabone nubwo arukoro ikenewe mu mubiri, abaganga bonyine nibo bashobora kuvuga ngo umubiri ukeneye iki gipimo cy’ arukoro bakayongera kinyamwuga. Kugeza ubu ngubu nta muntu numwe uricwa nuko yabuze arukoro mu mubiri, wenda namwe abanyamakuru mushobora kunyomoza, abo tubona ni abagize arukoro nyinshi mu mubiri, iyo arukoro ikabahindanya, hari n’ abo dusanga ku muhanda bishwe na arukoro. Abo nibo nzi”

Dr Yvonne Kayiteshonga, Umuyobozi mukuru w’ ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe avuga abanywa inzoga batayinywera gushakamo arukoro ahubwo bayinywa kugira ngo basinde.

Yagize ati “Icyo nakubwira ni uko abanywa inzoga batanyinywa bashakamo arukoro ahubwo bayinywa bashaka gusinda. Hari abajya barushanwa kunywa inzoga nyinshi no gusinda”

Izi mpuguke mu buvuzi bw’ indwara zo mu mutwe zivuga ko umubare w’ abagana amavuriro kubera ingaruka z’ ibiyobyabwenge ugenda wiyongera.

Muri 2004, uyu mubare wari 400, muri 2016 wari umaze kugera ku bihumbi birenga bibiri.

Mu mategeko y’ u Rwanda inzoga yitwa ikiyobyabwenge iyo ifite igipimo cya arukoro gihera kuri 45 kuzamura. Kugira ngo arukoro igere kuri 45 ni ukuvuga ko iba ikubye inshuro 9 arukoro iba muri byeri.

Ngo umuntu ashobora kunywa inzoga isanzwe ifite igipimo kiri kuri 5, iyo nzoga ikaza guhinduka ikiyobyabwenge bitewe n’ uko yanyweye amacupa menshi.

Tariki 26 Kamena buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, mu Rwanda uyu munsi uzizihirizwa mu karere ka Kirehe ku nsanganyamatsiko igira "Twirinde ibiyobyabwenge kuko byica ubuzima n’ iterambere"

Ibitekerezo

  • Nta mumaro w’inzoga ahubwo ziteza ibibazo cyane cyane kunywa nyinshi. Uzinywa yere kurenza urugero kandi n’utazinywa nta ngaruka byamutera. Bareke ubigambo buri wese yihitiremo ikimukwiye kandi uriya muyobozi yabivuze neza ati"umubiri ufite ubushobozi bwo kwishakira ibyo ukeneye"

    Nta mumaro w’inzoga ahubwo ziteza ibibazo cyane cyane kunywa nyinshi. Uzinywa yere kurenza urugero kandi n’utazinywa nta ngaruka byamutera. Bareke ubigambo buri wese yihitiremo ikimukwiye kandi uriya muyobozi yabivuze neza ati"umubiri ufite ubushobozi bwo kwishakira ibyo ukeneye"

    Ibiyobya-bwenge singombwa mumuntu, ariko c ubwo ntahandi nko mubyo turya twakura iyo misemburo (arukoro)?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa