skol
fortebet

MINISANTE yavuze impamvu SIDA itakivugwa cyane

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda yagaragaje impamvu zituma agakoko gatera SIDA katakivugwa cyane harimo no kuba Leta yaramaze kumenya ahakeneye imbaraga kurusha ahandi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’ abanyamakuru cyakurikiye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama y’ abashashatsi kuri SIDA iteraniye I Kigali, Umukozi w’ Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’ Igihugu cy’ ubuzima RBC gishamikiye kuri Minisiteri y’ Ubuzima Dr Sabin NSANZIMANA yavuze ko impamvu SIDA itakivugwa cyane mu binyamakuru ari uko za Leta zirimo gushyira mu bikorwa gahunda zindi zo kuyirwanya zitari ubukangurambaga bwo kuyirinda.

Yagize ati “Muri 2000 kugera muri 2005 twaravugaga kuruta uko tugira uburyo burashe ku ntego muri gahunda zacu. Ugasanga ibyapa bimanitse ku mihanda, abantu baravuga umunsi wose mwirinde mwirinde ariko nta bikorwa bifatika. Uyu munsi tuzi ngo iyo dushyize abantu 100 ku miti tuba turinze 60 kwandura SIDA”

Yongeho ko uko habayeho ubushakatsi hakamenyekana abafite ikibazo kurusha abandi aribo bitabwaho. Dr Sabin Nsanzimana atanga urugero ku bakora uburaya mu Rwanda aho umwe kuri babiri aba arwaye SIDA dore ko muri bo HIV/ SIDA iri ku kigero cya 46%.

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko hashize imyaka myinshi SIDA itiyongera kuko ngo yaheze kuri 3%.

Yagize ati “Ugereranyije n’ imyaka yashize icyo nnavuga cya mbere ni uko twabashije guhagarika ubwandu. Dufite abantu 3% banduye kuva imyaka myinshi ishize. Impamvu batiyongera ni uko dushyira imbaraga muri gahunda zose zituma nta bantu bashyashya bandura natanga urugero gahunda yitwa PMTST yo guha imiti umugore afite ubwandu kugira ngo abyare umwana muzima, ikindi cyatumye tubasha guhagarika iki cyorezo ntikiyongere ni inyigisho duha urubyiruko no kuba babona serivise hafi.”

Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation yavuze ko bafite gahunda yitwa ’Agaciro kanjye’ aho bigisha abasore n’ inkumi imihindagurikire y’ umubiri w’ umuntu bakaboneraho kubabwira ibijyanye no kwirinda SIDA n’ inda zitateganyijwe.

Dr Catherine Hankins , Umuyobozi w’ ikigo Mpuzamahanga INTEREST gikora ubushakashatsi kuri SIDA yavuze ko bahisemo ko iyi nama yiga ku cyakorwa ngo urubyiruko rukora ubushakatsi kuri SIDA rwiyongere ibera mu Rwanda kuko u Rwanda rufite gahunda zihamye zo kurwanya SIDA kandi zishyirwa mu bikorwa neza.

Ubushakashatsi kuri SIDA bwakoze mu mwaka 2016 bugaragaza ko mu karere k’ Afurika y’ Iburasirazuba n’ Amagepfo abanduye SIDA ari miliyoni 19 n’ ibihumbi 400 bahanye na 52%, muri Afurika yo hagati n’ iburengerazuba abarwaye SIDA ni 17%.

Mu Rwanda abanduye agakoko gatera SIDA ni 3%, mu baryamana bahuje ibitsina ni 4% naho mu bakora uburaya ni 46%.

Ibitekerezo

  • Hagati ya 1980-2000,SIDA yatumariye abantu.Twirirwaga duhamba.Benshi bariyahuraga.WHO ivuga ko SIDA imaze kwica 35 millions.Kuba haraje agakingirizo n’imiti igabanya ubukana,byongereye cyane ubusambanyi.Nubwo SIDA itakica abantu cyane,imana ibikiye igihano kibi kurushaho,millions and millions z’abantu basambana.Kubera ko banga kwihana,izabahanisha kurimbuka.Nukuvuga gupfa ntuzazuke.Ku Munsi w’Imperuka uri hafi,imana izakuraho burundu abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo iri hafi.Ni ukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa