skol
fortebet

Minisiteri y’uburezi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri na za kaminuza guhagarika guhuriza hamwe abanyeshuri kubera Coronavirus

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Mu ibaruwa Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yandikiye abayobozi b’ibigo by’amashuri na za Kaminuza, yabasabye guhagarika guhuriza hamwe abanyeshuri ngo babahe amabwiriza ndetse no gukaza isuku kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje guca ibintu.

Sponsored Ad

Muri iyi baruwa yashyizwe hanze na Minisitiri w’Uburezi,yibukije abayozi b’ibigo by’amashuri na za kaminuza kwita ku buzima bw’abanyeshuri hagira ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi gukorora n’ibindi biranga Coronavirus kumujyana kwa muganga vuba ndetse bagatanga amakuru.

Kugeza ubu,abarenga ibihumbi 121 ku isi yose bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abarenga ibihumbi 4 bamaze guhitanwa nayo.

Nubwo indwara ya Covid-19 itaragera mu Rwanda, yamaze kugera muri RDC ndetse Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iyikumire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa