skol
fortebet

Minisiteri y’ ubuzima yatangije icyumweru cy’ ubukangurambaga bukomatanyije mu kwita ku buzima

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima batangije icyumweru cy’ ubuzima kizibanda ku bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mugore utwite, kwita ku mwana umaze kuvuka, kurwanya ingaruka zo kubura Vitamini A n’ ibindi.
Icyo gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017 kizasozwa tariki 18 Werurwe 2017.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange n’ ubuvuzi bw’ ibanze Dr Patrick Ndimubanzi atangiza iki (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima batangije icyumweru cy’ ubuzima kizibanda ku bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mugore utwite, kwita ku mwana umaze kuvuka, kurwanya ingaruka zo kubura Vitamini A n’ ibindi.

Icyo gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017 kizasozwa tariki 18 Werurwe 2017.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange n’ ubuvuzi bw’ ibanze Dr Patrick Ndimubanzi atangiza iki cyumweru ku mugaragaro yakanguriye abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati “Turongera kubibutsa ko kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku bagize umuryango wose ari ingenzi cyane kugira ngo iyo umuntu arwaye yihutire kujya kujya kwa muganga”.

Avuga kubikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru yagize ati “Tuzabanza dutange imiti ivura inzoka ku bana bari hagati y’ umwaka umwe n’ imyaka 15, tuzatanga na Vitamini A ku bana bari hagati y’ amezi atandatu n’ amezi 59 kugira ngo abo bana bashobore gukura neza.”

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo gukangurira abagore batwite kwipimisha nibura inshuro enye mbere yo kubyara kuboneza urubyaro n’ ibindi.

Hazakorwa kandi ubukangurambaga ku kwirinda indara zirimo izandura n’ izitandura.

Umuyobozi mu kigo cy’ Ubuzima RBC ushinzwe indwara zitandura Marie Aimee Muhimpundu akangurira abanyarwanda kwirinda ibiribwa bikorerwa mu nganda kuko birimo mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Yagize ati “Indwara zitandura mu Rwanda ni ikintu twatangiye kwitaho cyane. Kimwe mu bitera uburwayi butandura harimo n’ uko abantu bagenda bakura, ikindi ni iterambere”

Yasobanuye ko uko abantu bagenda binjira mu iterambere ariko barushaho kurya ibiryo bikorerwa mu nganda birimo amavuta menshi, isukari n’ umunyu byinshi kandi ngo ibi iyo bibaye byinshi mu mubiri bigira ingaruka zirimo no kurwara indwara zitandura.

Minisiteri y’ Ubuzima yashizeho gahunda yo gusuzuma indwara zitandura by’ umwihariko abagabo bafite kuva ku myaka 45 kuzamura n’ abagore bafite kuva ku mwaka 35.

Iyo Minisiteri igira Abanyarwanda inama yo kwisuzumisha indwara zitandura nibura inshuro imwe mu mwaka no gukora imyitozo ngororamubiri.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana katangirijwemo icyumweru cy’ ubuzima Radjab Mbonyumuvunyi yavuze ko mu karere ayoboye umubare w’ abivuza wiyongereye.

Yongeraho ko kuba abivuza bariyongereye bitavuze ko abarwayi biyongereye ahubwo ngo abaturage bakangukiye kugana ibitaro n’ ibigo nderabuzima binyuze mu bukangurambaga. Ikindi gituma abo baturage bitabira kwivuza ni ukugira ubwisungane mu kwivuza.

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibitaro bya Rwamagana byita ku barwayi barenga 960.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ ubuzima yerekana ko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko abanyarwanda 3% barwaye indwara ya diyabeti naho 15% bakagira ikibazo cy’ umuvuduko w’ amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa