skol
fortebet

Minisiteri ya siporo yatangaje ibisabwa ku bakorera imyitozo muri Gym

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro yabaye kuwa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020,yafatiwemo umwanzuro wo gufungura imyitozo ikorerwa mu mazu ya “Gym” ariyo mpamvu Minisiteri ya Siporo yashyize hanze amabwiriza agenga iyi myitozo.

Sponsored Ad

Mu mabwiriza agomba gukurikizwa yashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa 1 Ukuboza harimo ko “Umuntu ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, inkorora, umutwe, ibicurane, atemerewe kwinjira ahakakorerwa iyimyitozo.

Harimo ko kandi “abakora imyitozo yo mu matsinda muri Gym batemerewe kurenza 50% by’abemerewe mu itsinda.”

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko “ubwogero bukoreshwa n’abagana Gym butemewe mu rwego kwirinda ikwirakwira rya COVID-19” mu gihe “hagati y’icyiciro cy’imyitozo n’ikindi hagomba kubamo byibura igihe cy’isaha imwe yo gukora isuku y’ibikoresho no kugira ngo icyumba gikorerwamo imyitozo gihumeke hagati y’icyiciro n’ikindi.”

Igihe cya buri cyiciro cy’abakora imyitozo ngororamubiri yaba muri Gym no muri Aerobics ntikigomba kurenza amasaha abiri.

Inzu z’imyidagaduro zizafungura ni izizaba zasabye uruhushya rwo gukora muri Minisiteri ya Siporo kandi zikagenera kopi y’ubusabe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo hakorwe igenzura mbere yo kwemererwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa