skol
fortebet

Minisitiri Gashumba na Minisitiri w’ubuzima wa RDC bongeye guhura basuhuzanya ya ndamukanyo itangaje banatangiza urukingo Umurinzi rwa Ebola [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari mu karere ka Rubavu aho yahuriye n’uwa RDC witwa Dr. Muyembe batangiza urukingo rwa Ebola rwitwa Umurinzi.

Sponsored Ad

Mu ndamukanyo itangaje yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Ebola,Minisitiri Gashumba yahuye na Dr Muyembe batangiza uru rukingo biteganyijwe ko ruzahabwa ibihumbi 193 by’abantu bakoresha imipaka y’u Rwanda na RDC banyuze mu turere twa Rubavu na Rusizi duhana imbibi n’imijyi ya Goma na Bukavu.

Dr.Diane Gashumba ari kumwe n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda na DR Congo batangije ku mugaragaro iki gikorwa cyo gukingira ku bushake icyorezo cya Ebola.

Muri iki gikorwa hashimwe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola hakomeza gushyirwa mu bikorwa ingamba zitandukanye zashyizweho.

Mbere y’iki gikorwa,Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’inzego z’umutekano mu ntara no mu karere bifatanije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu biganjemo abo mu murenge wa Gisenyi no mu nkengero zawo muri Siporo rusange.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa