skol
fortebet

Minisitiri Shyaka Anastase wa MINALOC yatangaje uko ubufasha Leta yageneye abaturage batishoboye buratangwa

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, atangaje ko hagiye kwihutishwa uburyo bwo gufasha abagizweho ingaruka n’ingamba za Leta zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus,ibiribwa birimo Umuceri,akawunga,makaroni, ifu y’igikoma,amasabune,n’ibindi,byaraye bigeze hirya no hino.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Anastase Shyaka yatangaje gahunda y’uko ibi byokurya byo kugoboka abaturage batishoboye iri buze gutangwa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati “Uko Leta itanga ubufasha ku batishoboye muri ibi bihe duhanganye na #COVID19 : 1.

Haratangwa iki? Turatanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ ibanze;

2. Biratangwa nande? Bitangwa na Komite ziri ku Mudugugudu no ku Kagari; iz’umurenge zikazunganira.

3. Biratangirwa he? Biratangwa bite?Turabitanga urugo ku rundi, bityo tunubahirize ingamba zo kwirinda koronavirusi. Turifashisha kandi ba Mutwarasibo, dore ko banazi ingo z’abagenerwabikorwa. Aho bikenewe bunganirwa n’izindi nyangamugayo zituye aho.Ibyakiriwe biremezwa.

4. Ubufasha bwa Leta busanzwe buhabwa abatishoboye (nka VUP), burakomeza kandi bwihutishwe.

5. Abaturage bashaka ubwabo kugoboka abandi, barabimenyesha ubuyobozi bw’ ibanze bubegereye kugira ngo twirinde akajagari n’akavuyo! Za komite zavuzwe ni zo zibigeza ku bo bigenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibi bihe bitoroshye ndetse byahungabinyije imibereho y’abanyarwanda ariko Leta igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uburyo bwo gufasha abababaye bwihute.

Ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye,byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.Turabasaba ko mwihangana.Turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa