skol
fortebet

Minisitiri Shyaka yijeje abatuye Bannyahe ko bazatuzwa neza

Yanditswe: Sunday 06, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye imiryango 48 yari ituye ahitwa muri Bannyahe (Kangondo na Kibiraro ya mbere) bimuriwe i Busanza mu Karere ka Kicukiro, abamenyesha ko n’abari abaturanyi babo bose bazabasangayo mu bihe bitandukanye.

Sponsored Ad

Prof.Shyaka Anastase yabwiye aba baturage ko kububakira i Busanza ari ubufasha Leta ibageneye kugira ngo bature heza mu nzu zikomeye, ariko ku kibazo cy’uko inzu zifite ibyumba bito kandi bike, Prof Shyaka yagishubije amaze kuhasura ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020.

Prof Shyaka yagize ati "Hari igihe ushobora kugira inzu nini ariko itaguha ibyo igomba kuguha kandi nta suku, hakaba n’igihe ugira nto bigashoboka ko mwayikwirwamo, ndetse hari uwo nasuye hano uri muri iyo nto kandi afite abana batanu, ariko aragira ati ’ntaho bihuriye n’aho nari ndi".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje avuga ko inzu zifite ibyumba bike (cyangwa kimwe), zagiye zishyirwamo inkuta kugira ngo haboneke aho ababyeyi barara hatandukanyijwe n’abana.

Yavuze ko i Busanza ubu hamaze gutuzwa imiryango 48, ariko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira hamaze gutuzwa imiryango 420 mu miryango ikabakaba 1,500 igomba kwimuka ivuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere.

Prof Shyaka yakomeje agira ati "Uyu mudugudu uzaba munini ugizwe n’imiryango myinshi kuko hazubakwamo inzu zigera ku 1,400 hafi 1,500, ubu tugeze kuri 30% cyangwa 40%, aha hose mubona hazubakwa, mu gihe kitarambiranye tuzatangira icyiciro cya kabiri".

Inzu zubatswe i Busanza n’ubwo hari abaturage bazigaye kuba nto, barazishimira gukomera no kuba zijyanye n’icyerekezo (nk’uko ari na ryo zina ry’iyo Sibo) batujwemo.

Umwe mu bamaze kwimuka witwa Muhaweninama Gérard yagize ati "Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadutekerejeho nk’abatuye imidugudu itatu yo mu Kagari ka Nyarutarama, ku byerekeranye no gutuzwa heza habereye Umunyarwanda".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaherukaga gusura Kangondo zombi na Kibiraro ya mbere ku itariki 25 Ugushyingo 2020, aho yari yagiye kubasaba kwimuka aho hantu hafatwa nk’amanegeka n’imiturire y’akajagari yabateza ibyago.

Bamwe muri aba baturage bamubwiye ko bakeneye ingurane ikwiye y’imitungo yabo bakajya gutura ahandi hatari i Busanza, kuko inzu zimaze kubakwa bazigaya ubuto no kugira ibyumba bike bitajyanye n’umubare w’abagize imiryango yabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabashubije ko Leta itatanga ingurane ku nzu zari zarubatswe nta byangombwa, kandi ari mu gishanga cyangwa mu bucucike aho binyuranyije n’amategeko.

Inkuru ya Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa