skol
fortebet

Minisitiri w’Ubuzima yahishuye ahabonetse abarwayi 152 mu minsi 2 ishize harimo no muri Minisiteri

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Daniel Ngamije yatangaje ko ubwandu bwiyongereye cyane mu minsi 2 ishize bwagaragaye mu isoko rikuru rya nyarugenge,kwa mutangana no mu bigo birimo za Minisiteri.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kuri RBA,Minisitiri w’Ubuzima yahishuye ko mu minsi 2 ishize habonetse abantu 152 bashya banduye Covid-19 babonetse mu masoko 2 azwi mu mujyi wa Kigali no mu bigo birimo na za Minisiteri.

Yagize ati " Abenshi mu bantu 152 bagaragaweho n’ubwandu bwa COVID-19 mu minsi ibiri iheruka bagaragaye mu isoko rikuru rya Nyarugenge ndetse no mu isoko rizwi nko kwa Mutangana riri Nyabugogo. Abandi bake bagaragaye mu bindi bigo birimo na za Minisiteri."

Minisitiri Ngamije yavuze ko ibi byatumye biyemeza gusuzuma mu yandi masoko yo mu mujyi wa Kigali nyuma y’aho bigaragaye ko iki cyorezo cyamaze kuyageramo.

Yagize ati "Turaza gusuzuma n’andi masoko yo mu mujyi wa Kigali twibanda ku masoko akorera ahantu hafunganye. Ibyemezo bizafatwa bizashingira ku ishusho y’uko ubwandu buhagaze mu bipimo bizaba byafashwe."

Kuba iki cyorezo gitangiye kugera mu bantu bishobora gutuma hafatwa ingamba zikomeye kurushaho nkuko Minisitiri Ngamije yabitangaje.

Minisitiri Ngamije yasabye abanyarwanda kongera imbaraga mu kwirinda iki cyorezo aho yavuze ko badakwiriye gutegereza ko gihitana abantu benshi ngo babone kucyirinda.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru,habonetse abantu 93 banduye Coronavirus mu Rwanda mu gihe ku munsi w’ejo babaye 59

Ati "Iyi ndwara irakaze,Si ngombwa ko ihitana umubare munini w’abantu hano iwacu nk’uko ibigenza ahandi kugira ngo abantu bumve ko ari indwara yica. Kuyirinda birashoboka kandi nibyo bikwiye."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,Pudence Rubingisa,yavuze ko abantu bamenyereye COVID-19 bigatuma batubahiriza ingamba zo kuyirinda.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibitekerezo

  • Ayo masoko ko batayafunze cg iyo Ministeri?ko bari bavuzeko hapimwe abari mukato?nduzmva hari ukwivuguruza.

    Ibi bintu biteye ubwoba cyane.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa