startimes
Kigali
startimes

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ku mugore wari ufite akabari mu rugo wasanganwe Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 April 2020 Yasuwe: 15157

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel yasabye abanyarwanda kuba maso bakareka gukerensa ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kuko ngo hari umugore wasanganwe iki cyorezo kandi yarashinze akabari mu rugo.


Sponsored Ad


Amakuru avuga ko umugore wo mu Murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro yasanganwe icyorezo cya Coronavirus aho ndetse Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko yari amaze iminsi afite akabari mu rugo rwe.

Minisitiri w’Ubuzima yagize ati “Dufite amakuru ko muri ibi bihe hari abantu bagitinyuka bagakora iminsi mikuru y’amasabukuru, bagahuza abantu mu ngo zabo rwihishwa, hari abantu bagifite utubari cyangwa aho banywera mu ngo.”

Yatanze urugero rw’umurwayi wabonetse ku wa Gatanu w’iki cyumweru, wari ufite akabari mu rugo, ku buryo bigoye kumenya uwamwanduje.

Ati “Twamusanze asanzwe afite n’akabari mu rugo iwe yakira n’abantu benshi. Ntabwo ari ibintu bikwiye kuko muri urwo ruvunge rw’abantu bahaza, biragoye kumenya n’umuntu wamwanduje. Ikiriho ni uko yatabaje amaze iminsi arwaye kandi duhora tubwira abantu ngo niba ufite ibimenyetso bivuge hakiri kare, hamagara 114 tugusuzume, tukwiteho utagombye gutegereza kuremba ngo ubone guhamagaza inzego z’ubuzima.”

Yasabye abanyarwanda kwitandukanya n’imico nk’iyo yo kunanirana kuko ishyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibw Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo, ibikorwa bimwe bigafungwa usibye za farumasi n’amasoko y’ibiribwa,nyuma y’aho kuwa 14 hari hagaragaye umurwayi wa mbere wa Koronavirusi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2020 yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba za Guma mu rugo kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020:

Ingamba zafashwe zirimo:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rwlgihugu;

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembvve cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga. d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f.Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’Igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza. h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga. k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take-away). Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble donald

    Utubari komungo turakabije gukwirakwiza ubwandu arko ntutwibagirwe abasangira itabi nuboryo bariguramo nabyo nikibazo gikomeye cyane

    3 months ago
  • chat_bubble theos

    Ark ngo baramubeshyera ntabwo Kari akabari nyirubwite yabihakanye kumugaragaro ndetse avuga ko yasebejwe ,akaba asaba minister kwivuguruza kubyo yatangaje

    3 months ago
  • chat_bubble Sayles

    Birababaje cyane. Gusa amafoto yakwirakwijwe mu bantu, n amazina ntabwo Minister yigeze abivuga. Nk uko byagenze ku bandi barwayi , byari bikwiye gukomeza bityo. Nibura hagashakishwa abantu bose bahuye na we. Noneho abahaturiye balan bagasuzumwa by umwihariko.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Covid-19: Abantu 21 bakize mu Rwanda abandi 7 bashya barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020,...
6 August 2020 Yasuwe: 855 0

Rubavu: Wa mubyeyi wabyariye mu bitaro ari kuvurwa Covid-19 yasezerewe...

Umubyeyi witwa Cyizanye Marie Béata umaze iminsi 20 abyariye mu Kigo cyita...
6 August 2020 Yasuwe: 1116 0

Covid-19: Abantu 15 bakize mu Rwanda abandi 5 bashya barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama...
5 August 2020 Yasuwe: 1013 0

Abashoferi ba Yahoo barajwe mu kibuga kubera kurenza saa tatu bari mu kazi...

Bamwe mu bashoferi batwara abagenzi mu mu modoka za kompanyi itwara...
5 August 2020 Yasuwe: 2876 0

Abantu 53 bakize Coronavirus mu Rwanda mu gihe 7 aribo bayanduye

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko...
4 August 2020 Yasuwe: 1377 0

U Rwanda rugiye gufasha impunzi z’Abarundi zasabye perezida wabo kuzifasha...

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda yashyize ahagaragara...
4 August 2020 Yasuwe: 2153 0