skol
fortebet

Mme J.Kagame avuga ko buri wese akwiye guhagurukira kurwanya Kanseri

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko kurwanya indwara za Kanseri bisaba ubufatanye bw’ inzego zinyuranye, abantu bigishwa uko bakwirinda izi ndwara ndetse n’ abarwaye bakitabwaho.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivugiye I Kigali atangiza inama ya 11 yiga kuri Kanseri ku mugabane w’Afurika, International conference on Cancer in Africa, akaba ari ku nshuro ya mbere ibereye mu Rwanda.
Imibare itangwa n’ishami ry’Umuryango w’ Abibumye ryita ku buzima OMS, Igaragaza ko ku isi, (...)

Sponsored Ad

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko kurwanya indwara za Kanseri bisaba ubufatanye bw’ inzego zinyuranye, abantu bigishwa uko bakwirinda izi ndwara ndetse n’ abarwaye bakitabwaho.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivugiye I Kigali atangiza inama ya 11 yiga kuri Kanseri ku mugabane w’Afurika, International conference on Cancer in Africa, akaba ari ku nshuro ya mbere ibereye mu Rwanda.

Imibare itangwa n’ishami ry’Umuryango w’ Abibumye ryita ku buzima OMS, Igaragaza ko ku isi, mu mwaka wa 2015 abantu bagera kuri miliyoni 8 n ’ ibihumbi 800 bapfuye bazize Kanseri, 70% byabo bari abo mu bihugu bikennye n’ ibiri mu nzira y’ amajyambere.

Afurika igaragazwa nk’ikomeje kugarizwa na Kanseri z’ubwoko bunyuranye. Iki ni ikibazo gihangayikishije kuko impuguke zaturutse mu mu bihugu 60 birimo iby’ Afurika nibyo hirya no hino ku isi, zirimo kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya Kanseri. Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yashimye imbaraga ibihugu bishyira mu kurinda abaturage Kanseri.

Yagize ati, "Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu, aho abaturage bashyiriweho uburyo bwo guzusumwa Kanseri, bituma abayirwaye bamenyekana. Kuri ubu abagabo basuzumwa ’cancer ya Prostate’, abana bafashwa kurwanya Kanseri yo mu maraso na Kanseri y’ impyiko kuva bakiri bato, Kanseri y’ ibere na Kanseri y’ inkondo y’umubare nizo zikomeje kugariza abagore. Ikidutera imbaraga nuko ubushakashatsi bamaze imyaka myinshi bukorwa bugaragaza ko 1/3 cya Kanseri zishobora kwirindwa. Niyo mpamvu dufite inshingano yo gushyiraho ingamba zihamye kandi zifatika zo kwirinda."

Umuyobozi mukuru w’ikigo nyafurika kigamije ubushakashatsi kuri Kanseri (African Organisation for Research and Training in Cancer) Professor Jean Marie Kambogo Mpolesha avuga ko guhura nk’ abakora mu bijyanye na Kanseri, bizafasha umugabane w’ Afurika mu rugamba urimo rwo kurwanya Kanseri.

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze imibare y’abafite Kanseri mu Rwanda, ubuyobozi bw’ ibitaro bya Butaro buvuga ko kuva bwatangira kuvura Kanseri mu mwaka wa 2012 bumaze kwakira abarwaye Kanseri basaga ibihumbi 6000.

Nk’uko bitangazwa na Ministeri y’ubuzima mu Rwanda, Kanseri zigaragara mu Rwanda, ku isonga hari Kanseri y’ibere, iy’inkondo y’ umura, Kanseri ya Prostate, izifata mu rwungano ngogozi n’ izindi. Kuva mu mwaka wa 2012, mu Rwanda abana b’abakobwa bafite imyaka 12 bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa