skol
fortebet

Mu 2016, imbwa zishwe ni 2,870; naho izariye abantu ni 669

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa kuzirinda kuzerera ku gasoziPolisi y’u Rwanda iributsa abatunze n’aborora imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umudendezo wa rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ubu butumwa Polisi ibutanze kubera ko hari imbwa zikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu zizerera ku gasozi kubera ko ba nyirazo batubahiriza amategeko.
Imirenge ya Nduba, Rusororo, Gisozi na Kinyinya y’akarere ka Gasabo ni hamwe (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa kuzirinda kuzerera ku gasoziPolisi y’u Rwanda iributsa abatunze n’aborora imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umudendezo wa rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubu butumwa Polisi ibutanze kubera ko hari imbwa zikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu zizerera ku gasozi kubera ko ba nyirazo batubahiriza amategeko.

Imirenge ya Nduba, Rusororo, Gisozi na Kinyinya y’akarere ka Gasabo ni hamwe mu hakunze kugaragara imbwa zizerera ku gasozi ziteza ibibazo birimo kurya abantu; hakiyongeraho kuba urusaku rwazo rubuza abantu gusinzira neza nijoro nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Valence Muhabwa.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaraza ko mu mwaka wa 2016 mu Rwanda habaruwe imbwa 18, 117. Muri zo izakingiwe ni 11,375. Izishwe kubera impamvu zitandukanye muri uyu mwaka ni 2,870; naho izariye abantu ni 669.

SSP Muhabwa yagize ati,"Abantu batari bake bajya batugezaho ibirego bivuga ko imbwa zizerera ndetse n’iz’abaturanyi zibabuza gusinzira bitewe n’urusaku rwazo igihe zimoka. Iyo ikirego twagejejweho ari icy’imbwa z’abaturanyi dusaba ba nyirazo gukemura icyo kibazo, tukabibutsa ko batagomba kubangamira umudendezo w’abandi."

Yavuze ko Polisi ifatanya n’izindi nzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi n’iy’Ubuzima gukemura ibibazo baterwa n’imbwa zizerera; mu bikorwa hakaba harimo kuzica hakoreshejwe uburyo buteganywa n’amategeko.

Mu kiganiro n’umwe mu batuye Umurenge wa Kinyinya utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati,"Muri iyi minsi imbwa z’ibihomora zituma tudasinzira kubera urusaku rwazo. Nijoro ziza inyuma y’igipangu zikamoka ku buryo uwari usinziriye ahita akanguka."

Yakomeje agira ati,"Usibye urusaku rwazo, njya numva ngo hari n’aho zirya abantu n’amatungo. Turasaba inzego zibishinzwe kuzidukiza kuko zibangamiye utuze n’umudendezo by’abantu muri rusange."

Ushinzwe imirimo y’ubworozi bw’amatungo muri RAB, Dr Isidore Gafarasi Mapendo yavuze ko buri mbwa yambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero; kandi ko umuntu wese uyitunze agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, umutwe waryo wa gatatu, ingingo ya 7.

Iri teka rikomeza rivuka ko mu Mijyi, mu nsisiro no mu midugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho atuye.

Ingingo yaryo 8 yerekeye amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa ivuga ko mu Mijyi ibyemezo byo ku ngingo ya 4 n’iya 5 z’iri Teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ku munsi yo kuzirinda no kuzigaburira.

Ingingo ya 9 y’iri Teka ivuga ko imbwa zizerera zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polisi aho zigaragariye hose.

Aho kugira ngo imbwa zigurishwe mu cyamunara cyangwa se zicwe, zishobora guhabwa ibigo bya Leta kugira ngo zikorerweho ubushakashatsi habanje gutangwa uruhushya n’Ubuyobozi bw’Akarere nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’iri Teka yerekeye ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera zitagomba kwicwa.

Dr Gafarasi yavuze ko abatembereza imbwa bagomba kuzambika umushumi wabugenewe mu ijozi; kandi bakawufata ; ndetse ko bagomba kuba bitwaje icyangombwa kigaragaza ko zakingiwe.

Yakomeje avuga ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ibibazo aho zicishwa.

Mu butumwa bwe yagize ati,"Imbwa ni iy’umuntu ku giti cye cyangwa iy’umuryango. Si iy’umudugudu cyangwa iy’akagari. Abazoroye n’abazitunze bagomba kuzirinda kurenga aho zigomba kuba ziri kubera ko iyo zizereye ku gasozi zimwe muri zo zirya abantu n’amatungo zikanabangamira umudendezo wa rubanda muri rusange. Abatazitaho kugeza zibacitse bamenye ko bazabihanirwa. Ikindi ni uko imbwa za runaka zitagomba kubangamira umudendezo w’abandi."

Dr Gafarasi yijeje abaturage ko inzego zibishinzwe zizakomeza gufatanya gukura ku gasozi imbwa zihazerera; ariko yongeraho ko umuntu utagikeneye imbwa ye cyangwa imbwa ze abimenyesha ushinzwe ubworozi; hanyuma ikicwa, ndetse igahamwa, cyangwa igashiririzwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa