skol
fortebet

Mu gahinda kenshi Dr Byamungu wakoraga muri BRD n’abana be 4 bapfiriye mu mpanuka muri Uganda basezeweho bwa nyuma[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Dr Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) n’abagize umuryango we bagera kuri bane bahitanywe n’impanuka ahitwa Lwengo ku muhanda uva Masaka werekeza Mbarara, mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Umuhango wo gusezera kuri Dr. Byamungu n’abana be bane, wahereye mu rugo rwe ruri mu Bibare ku Kimironko ukomereza mu kubasabira byabereye kuri St. Peters Anglican Church mu Giporoso. Barashyingurwa i Rusororo kuri uyu mugoroba wo ku itariki 12 Mutarama abe ari naho abamuherekeje bakarabira.

Mu buhamya bwatanzwe mu rusengero, murumuna wa Dr. Byamungu usanzwe uba muri Uganda wanagombaga kubakirayo yagarutse ku buryo uyu mugabo yabayeho, uko yagiraga umutima wo gufasha no kurengera abavandimwe ndetse akaba umuntu wakundaga gusenga cyane.

Yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda uko yabatabaye mu gicuku cy’iyi mpanuka, akomeza n’umugore wa Dr. Byamungu wabashije kurokoka iyi mpanuka magingo aya akaba ari gutora agatege. Undi warokotse ni umushoferi wari ubatwaye, yabashije kwitabira umuhango wo gusabira uyu muryango nubwo yari afite imbaraga nke n’ibikomere.

Mu bandi batanze ubuhamya ku mibereho yaranze Dr. Byamungu harimo Sebukwe, Se wabo na Rutayisire Antoine wayoboye uyu muhango wo guherekeza inshuti y’itorero ryabo.

Abana bya Dr. Byamungu bagwanye na we mu mpanuka ni Ngabo Calvin, Nziza Caleb, Manzi Carl na Uwera Blessing. Uyu muryango kandi mu mezi make ashize wapfushije umukobwa wari imfura yabo.

Dr Byamungu ubu yari umuyobozi ushizwe ishoramari muri banki itsura amajyambere BRD, kuva muri 2001 kugeza 2007 yabaye umuyobozi mu mashami atandukanye muri iyi banki haba ubwishingizi mu buhinzi , ubwishingizi ku nyubako ndetse n’ubwishingi ku amashuri.

Dr Byamungu Livingston yakoze ahantu hatandukanye harimo no mu rugaga nyarwanda rw’abikorera PSF.







SRC+AMAFOTO/Isimbi

Ibitekerezo

  • turabakunda

    Imana ibakire mubayo kd igume ikomeze uriya mubyeyi kuko nintwari pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa