skol
fortebet

Mu myaka itatu iri imbere ntabwo bizongera kuba ngombwa ko u Rwanda rwitabaza abanyamahanga mu kubaga umutima

Yanditswe: Friday 03, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’ igihugu cyihariye mu kuvura indwara z’ umutima. Ikigo cy’ igihugu cy’ Ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko mu myaka itatu iri imbere icyo kigo cyizaba cyamaze gushyirwaho.
Ni mu gihe u Rwanda rwitabazaga abaganga b’ abanyamahanga mu kubaga umutima. RBC ivuga ko umubare w’ abivuza indwara z’ umutima ari muto ugeranyije n’ abakabaye bawivuza.
Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara zitandura Marie Aimée Muhimpundu yabitangaje kuri uyu 3 Werurwe 2017 mu nama (...)

Sponsored Ad

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’ igihugu cyihariye mu kuvura indwara z’ umutima. Ikigo cy’ igihugu cy’ Ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko mu myaka itatu iri imbere icyo kigo cyizaba cyamaze gushyirwaho.

Ni mu gihe u Rwanda rwitabazaga abaganga b’ abanyamahanga mu kubaga umutima. RBC ivuga ko umubare w’ abivuza indwara z’ umutima ari muto ugeranyije n’ abakabaye bawivuza.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara zitandura Marie Aimée Muhimpundu yabitangaje kuri uyu 3 Werurwe 2017 mu nama yiga ku kongerera abaganga n’ abaforomo ubushobozi bwo kuvura indwara zitandura by’ umwihariko indwara z’ umutima.

Yagize ati “Muri iyi nama turibuze kuvugana ku buryo bwo gushyiraho ikigo ku rwego rw’ igihugu kizajya kivura indwara z’ umutima gusa”

Muhimpundu yavuze ko icyo kigo kizaba kirimo inzobere zifite ubushobozi bwo kubaga umutima bitabaye ngombwa ko hitabazwa abaganga baturutse hanze y’ igihugu.

Ati “Icyo kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kubaga umutima. Kugera ubu ngubu, amatsinda avuye hanze niyo adufasha kuwubaga. Icyo kigo kizaba gifite ibikoresho n’ abaganga bafite ubushobozi bwo kubaga umutima”

RBC ivuga ko icyo kigo kizubakwa I Masaka mu mujyi wa Kigali bitarenze imyaka itatu iri imbere.

Imibare intangwa na RBC yerekana ko mu Rwanda umubare w’ abakabaye bivuza indwara z’ umutima ari 135 025 nyamara ngo abawivuza barengaho gato ibihumbi 5.

Mu rwego rw’ isi indwara z’ umutima ziharira igice kinini cy’ abahitanwa n’ indwara zitandura aho ziharira 35%.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara z’ umutima Ntaganda Vedaste avuga ko icyo Abanyarwanda bakora ngo birinde kurwara umutima ari ukurya neza, bivuze guha umubiri igipimo nyacyo cy’ ibiribwa ukeneye ntibige munsi cyangwa ngo bige hejuru, kwirinda inzoga nyinshi n’ itabi, gukora imyitozo ngororamubiri no kwisuzumisha nibura inshuro imwe buri mwaka.

Ikigo RBC cyabwiye itangazamakuru ko kidashobora kumenya niba indwara zitandura mu Rwanda ziyongera cyangwa niba zigabanyuka bitewe n’ uko ubushakashatsi kuri izo ndwara bumaze gukorwa inshuro imwe gusa. Bwakozwe muri 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa