skol
fortebet

Mu Rwanda abarwara amaso 30% bayaterwa no gukoresha telefoni na mudasobobwa

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Inzobere mu buvuzi bw’ amaso zivuga ko umubare w’ abarwara amaso wiyongereye. Ngo kuri 30 mu bantu 100 bivuza amaso baba barayatewe no gukoresha telefoni na Mudasobwa. Nubwo bimeze gutya ariko hari inama bagira abakoresha ibi bikoresho.
U Rwanda ni igihugu kimaze kugera ahantu hashimishije mu ikoranabuhanga ryaba irya telefoni, mudasobwa n’ ibindi bikoresho bw’ ikoranabuhanga. Abanyarwanda umwanya munini basigaye bawumara bareba murumuri rwa telefoni cyangwa u Rwanda mudasobwa.
Ibi biterwa n’ (...)

Sponsored Ad

Inzobere mu buvuzi bw’ amaso zivuga ko umubare w’ abarwara amaso wiyongereye. Ngo kuri 30 mu bantu 100 bivuza amaso baba barayatewe no gukoresha telefoni na Mudasobwa. Nubwo bimeze gutya ariko hari inama bagira abakoresha ibi bikoresho.

U Rwanda ni igihugu kimaze kugera ahantu hashimishije mu ikoranabuhanga ryaba irya telefoni, mudasobwa n’ ibindi bikoresho bw’ ikoranabuhanga. Abanyarwanda umwanya munini basigaye bawumara bareba murumuri rwa telefoni cyangwa u Rwanda mudasobwa.

Ibi biterwa n’ uko akazi kenshi gasigaye gakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Uretse n’ akazi imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Facebook, na Videwo ni bimwe mu bituma abantu bamara umwanya munini bareba muri ibi bikoresho bikoresha urumuri.

Kumara umwanya munini ureba mu rumuri rw’ ibi bikoresho ngo bigira ingaruka zirimo uburwayi bw’ amaso nk’ uko inzobere mu buvuzi bw’ amaso Dr John Nkuriye yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10. Dr Nkuriye yavuze ko mu bantu 100 bivuza amaso ku munsi 30 baba barayatewe no gukoresha ibi bikoresho.

Uyu muganga yavuze ko iyo umuntu amara umwanya munini areba muri mudasobwa cyangwa muri telefoni ububobere bugabanuka mu maso ye. Iyi ngo niyo ntandaro y’ uburwayi bw’ amaso abakoresha ibi bikoresho bahura nabwo.

Yagize ati “Iyo uri kuri computer cyangwa telefoni uhumbya gace kurusha umuntu utabiriho. Uko utinda guhumba mu mboni yawe hatangira kuma buhoroburo, wahumbya ukumva unaniwe n’ ibyo ureba ugatangira kutabibona neza. Iyo utabibona neza bisaba ko ushyiramo imbaragara nyinshi zo kureba, uko ushyiramo imbaraga byinshi niko ububobere burushaho kugabanyuka”

Uyu muganga avuga iyo ubu bubore bumaze kuba buke mu maso aribwo umuntu atangira kubabara mu maso.

Icyo wakora kugira ngo urinde amaso yawe kwangizwa n’ urumuri rwa mudasobwa na telefoni.

Bitewe n’ iterambere ikoranabuhanga ririho biragoye ko umuntu yakwirinda gukoresha ibi bikoresho. Gusa Dr Nkuriye atanga inama zafasha amaso y’ umuntu ukoresha ibi bikoresho kutagerwaho n’ ingaruka mu buryo bukomeye. Ngo ni icyo bita 2020 Rule cyangwa amabwiriza 2020

Yagize ati “Igihe ukoresha ibi bikoresho bigusaba kubahiriza 2020 rule, niba uri kuri computer buri uko amasaha abiri ashize ukava kuri computer ukajya gukora ibindi nko kunywa icyayi….Ikindi ni uko buri uko umaze iminota 20 ureba muri uru rumuri ugomba kumara amasegonda 20 witegereza ibintu biri kure”

Dr Nkuriye avuga ko ibi umuntu agomba kubikora ariko akongeraho no guhumbya kenshi kuko ngo iyo umuntu ahumbije nkenshi bituma amarira akwirakwira mu maso bigatuma hazamo ububobere ngo uko uhumbya uba woza ijisho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa