skol
fortebet

Mufti Cheikh Hitimana Salim yishimiye ko ubwumvikane hagati y’aba Sunni n’aba Shia bo mu Rwanda bwagarutse

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku munsi wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan ,Mufti w’U Rwanda Cheikh Hitimana Salim yishimiye ko umwuka mwiza wongeye kugaruka mu bayoboke batandukanye b’idini ya Islam barebanaga ay’ingwe kubera imyemerere badahuje .
Hari hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’abayisilamu b’aba Sunni,aba ngo bakaba ari bo benshi mu Rwanda n’abitwa aba Shia bavuga ko basa n’abahejwe . Ngo hari n’igihe cyageze ubwo aba batashoboraga guhurira mu musigiti umwe .
Nyuma y’inama ikomeye iherutse guhuriza (...)

Sponsored Ad

Ku munsi wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan ,Mufti w’U Rwanda Cheikh Hitimana Salim yishimiye ko umwuka mwiza wongeye kugaruka mu bayoboke batandukanye b’idini ya Islam barebanaga ay’ingwe kubera imyemerere badahuje .

Abayoboke b’idini ya Islam mu bisabisho bisoza ukwezi kwa Ramadhan

Hari hashize iminsi havugwa umwuka mubi hagati y’abayisilamu b’aba Sunni,aba ngo bakaba ari bo benshi mu Rwanda n’abitwa aba Shia bavuga ko basa n’abahejwe . Ngo hari n’igihe cyageze ubwo aba batashoboraga guhurira mu musigiti umwe .

Nyuma y’inama ikomeye iherutse guhuriza impande zombi mu mujyi wa Kigali ,Mufti Hitimana Salim avuga ko ibintu bigenda bisubira mu buryo.

"Turashima Imana ko uyu munsi ugeze dufite ubumwe hagati yacu .Ntabwo ubumwe turabugeraho ijana ku ijana ariko turizera ko abavandimwe bazongera gutahiriza umugozi umwe kuko Imana dusenga ari imwe"

Amakuru dukesha urubuga rwa BBC avuga ko uyu munsi ubaye mu gihe mu minsi yashize havuzwe ibikorwa by’iterabwoba biregwa rumwe mu rubyiruko rw’u Rwanda rw’abayoboke b’iri dini.

Kuri ubu abantu basaga 40 bakurikiranywe mu rukiko baregwa kuba bari baratangiye kwitabira ibikorwa by’iterabwoba .

Hari abafashwe bivugwa ko bari bagiye kwitabira urugamba rwa IS muri Irak na Syria ndetse n’abo ubushinjacyaha buvuga ko bafatanywe akayabo k’Amafranga yagombaga guhabwa urubyiruko kugira ngo rwemere kuyoboka uyu mutwe .

Ibitekerezo

  • Aba Sunni n’aba Shia .My ass gasiya bulolo.Kuki mukunda kuvanga ibintu?.Mwe muri abayisilamu b’abanyarwanda mwa mbwa mwe .Ntimuze kutuvangira n’iby’amoko 3 tutarabivamo.

    Aba Sunni n’aba Shia .My ass gasiya bulolo.Kuki mukunda kuvanga ibintu?.Mwe muri abayisilamu b’abanyarwanda mwa mbwa mwe .Ntimuze kutuvangira n’iby’amoko 3 tutarabivamo.

    Aba Sunni n’aba Shia .My ass gasiya bulolo.Kuki mukunda kuvanga ibintu?.Mwe muri abayisilamu b’abanyarwanda mwa mbwa mwe .Ntimuze kutuvangira n’iby’amoko 3 tutarabivamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa