skol
fortebet

Muhanga: Haravugwa umwanda mu bigo by’ amashuri n’ abarimu badakaraba

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Fortune Mukagatana,Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga
Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwatunze agatoki ibigo by’ amashuri bigira umwanda n’ abarimu badakaraba.
Ni mu nama yahuje abayobozi b’ ibigo by’ amashuri abanza n’ ayisumbuye akorera mu karere ka Muhanga n’ ubuyobozi bw’ aka karere.
Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Mukagatana Fortunée yavuze ko aherutse gusura ibigo agasangayo umwarimu wambaye umupira wacitse, (...)

Sponsored Ad

Fortune Mukagatana,Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga

Ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwatunze agatoki ibigo by’ amashuri bigira umwanda n’ abarimu badakaraba.

Ni mu nama yahuje abayobozi b’ ibigo by’ amashuri abanza n’ ayisumbuye akorera mu karere ka Muhanga n’ ubuyobozi bw’ aka karere.

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Mukagatana Fortunée yavuze ko aherutse gusura ibigo agasangayo umwarimu wambaye umupira wacitse, ahandi akahasanga umwarimu udakaraba.

Uyu muyobozi yibaza ukuntu umwarimu yatoza abanyeshuri kugira isuku kandi nawe atayigira. Mukagatana avuga ko yabajije uyu mwarimu wari ufite umwanda igituma adakara akamusubiza ngo n’ amwimurire ku kindi kigo aho bagira isuku.

Yagize ati “Mwibaze namwe uko umwarimu nk’uwo yigisha abana isuku kandi nawe ntayo agira. Ushobora kwambara umwenda ushaje ariko umeshe usa neza.”

Sebashi Claude, ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga yagarutse ku kibazo cy’ ibiheri mu bitanda by’ abanyeshuri avuga ko abayobozi b’ ibigo batakitaho kandi nacyo ari ingaruka z’ umwanda.

Yagize ati “Abayobozi b’ibigo n’ababyeyi baritana bamwana ku kibazo cy’ibiheri ariko iyo ugenzuye usanga biterwa n’umwanda wo mu kigo. Iki kibazo nacyo turifuza ko mwacyitaho kuko ibiheri nabyo ni umwanda ubitera.”

Muri iyi nama hanakomojwe ku kibazo cy’ isuku nke yo mu bwiherero by’ umwihariko imisarane rusange ECOSAN yatwaye amafaranga menshi ikaba idakoreshwa naho ikoreshejwe ntikorerwe isuku.


Aba bayobozi b’ibigo ntibahakanye cyangwa se ngo bemeze niba ikibazo cy’umwanda ubavugwaho ari ukuri cyangwa niba ubuyobozi bubashinja ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa