skol
fortebet

Muhanga: Mayor ntiyemeranya n’abana bivugira ko ari inzererezi barara mu muferege

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka wa 2017 Umuyobozi w’ akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yatangaje ko abana bagaragaraga muri uyu mujyi wa Muhanga atari inzererezi ahubwo baba batumwe n’ ababyeyi babo guhaha ibintu binyuranye.
Ni mu kiganiro, ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwagiranaga n’ itangazamakuru mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017, aho ubuyobozi bwahamije ko abo bana batuye muri uyu mujyi nyamara hari abana bivugira ko batahatuye ahubwo ko bahagera bagiye gusaba amafaranga n’ibyo kurya ubundi (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka wa 2017 Umuyobozi w’ akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yatangaje ko abana bagaragaraga muri uyu mujyi wa Muhanga atari inzererezi ahubwo baba batumwe n’ ababyeyi babo guhaha ibintu binyuranye.

Ni mu kiganiro, ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bwagiranaga n’ itangazamakuru mu mpera z’ umwaka ushize wa 2017, aho ubuyobozi bwahamije ko abo bana batuye muri uyu mujyi nyamara hari abana bivugira ko batahatuye ahubwo ko bahagera bagiye gusaba amafaranga n’ibyo kurya ubundi bakarara mu muferege y’umuhanda.

Mayor Uwamariya ati :”Njye n’abana tujya tuganira.Nari kugira ikibazo ari abana bataye ishuri ariko hari uwigeze kumbwira ngo aza mu mujyi avuye ku ishuri.Twagiye tunabaganiriza tugasanga uwo mwana ubuse ababyeyi bawe bari he? Ati ‘ntuye mu rutenga’ n’abana nabo batuye muri uyu mujyi.Barakubwira bati ‘iwacu nihariya h’epfo, data akora hano n’umukarani mba njye naje mu mujyi iwacu nta kintu nkora nta hene nyura nta mazi mvoma amazi turayafite banamutuma kugura umunyu akaboneraho no gusaba cya giceri.”

N’ubwo iki gihe uyu muyobozi yavugaga ko abana bari muri uyu mujyi baba bavuye ku ishuri kandi ko ari naho batuye hari n’abawugaragaramo atari ho batuye kandi batanavuye ku ishuri.Umwana umwe waganiriye na TV/ Radio One yatangaje ko aturuka mu murenge wa Shyogwe akaba amaze igihe kinini muri uyu mujyi arara mu muferege.

Uyu mwana kandi yemeza ko ishuri yaritaye ariko abonye urimusubizamo atabyanga.Yagize ati:”Igituma njyewe ndi hano ku muhanda ni ukubera mukuru wanjye yazaga ari n’ijoro yasinze akankubita mpita niyizira mu muhanda .Mfite imyaka 12.Nyine n’ukugenda dusaba gutyo gutyo uduhaye akaduha utaduhaye tuhihangana .Turara hariya ruguru muri rigori, yewe ntabwo namenya igihe mpaze hano.Oya nta kwiga se mba mu muhanda?Narize nagarukiye mu wa kabiri.Rwose njyewe icyifuzo mfite njyewe mbone uko ntaha nataha icyo njyewe n’icyo cyifuzo mfite.”

Uyu mwana abajijwe niba hari ubuyobozi bwamwagereye kugirango ave mu muhanda yasubije ko ntabwo.Avuga ko atuye muri Vunga hakurya y’umujyi wa Muhanga mu murenge wa Shyogwe mu kagari atibuka neza.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga buvuga ko abana b’ inzererezi muri uyu mujyi wa Muhanga bagabanutse bitewe n’ ingamba zinyuranye bwabafatiye zirimo kubashyikiriza imiryango yabo.

Uku gushyikirizwa imiryango yabo, na bamwe muri aba bana bemeza ko byabayeho.Gusa ngo iyi miryango ntibayimaramo kabiri.Undi mwana w’imyaka 14 y’amavuko yatangaje ko yageze mu muhanda asabiriza ashutswe n’umwana baturanye.Ngo ahamaze nk’ukwezi yatangiye kujya kuba ahitwa kuri Biro ariko aza kubacika agaruka mu mujyi ngo bitewe n’uko ariho harimo izindi mbobo baziranye.
Ngo avuye kuri ‘Biro’ yasubiye iwabo mu rugo ariko wa mwana w’imbobo yongera kumusanga iwabo amushuka kugaruka mu mujyi,icyifuzo cye n’uko yasubizwa iwabo mu muryango.

Abana b’ inzererezi si umwihariko w’ umujyi runaka, ariko ingamba ubuyobozi bw’ agace uherereyemo bufata ni zo zishobora gutuma umubare wabo ugabanuka.

Mu minsi ishize ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bweretse abaturage bako rumwe mu rubyiruko buvuga ko bwafatiye mu bikorwa binyuranye birimo ubujura n’ uburaya bunabihanangiriza.

Icyakora mu gihe nta cyaba gikozwe ngo aba bana bacibwe muri uyu mujyi mu myaka mike iri mbere ni bo bazavamo aba baheruka kwerekwa abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa