skol
fortebet

Muhanga: Ruswa mu itangwa ry’inzu zari zigenewe abarokotse Jenoside

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Muhanga bemeza ko batishoboye bavuga ko kuva iyi Jenoside yarangira kugeza magingo aya nta macumbi bafite mu gihe bayemerewe inshuro nyinshi, ngo n’aherutswe gutangwa bavuga ko ruswa yiganjemo kugirango abafite amafaranga babe aribo bazihabwa.
Bavuga ko bagiye babeshywa inshuro nyinshi ko bazahabwa inzu amaso agahera mu kirere, ngo batangiye kwishima babonye akarere ka Muhanga kari kubaka inzu bumva ko bazazihabwa ariko ngo byarangiye zihawe (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Muhanga bemeza ko batishoboye bavuga ko kuva iyi Jenoside yarangira kugeza magingo aya nta macumbi bafite mu gihe bayemerewe inshuro nyinshi, ngo n’aherutswe gutangwa bavuga ko ruswa yiganjemo kugirango abafite amafaranga babe aribo bazihabwa.

Bavuga ko bagiye babeshywa inshuro nyinshi ko bazahabwa inzu amaso agahera mu kirere, ngo batangiye kwishima babonye akarere ka Muhanga kari kubaka inzu bumva ko bazazihabwa ariko ngo byarangiye zihawe abandi.Umwe mu bagombaga guhabwa inzu waganiriye na TV1 ducyesha iyi nkuru yagize ati :”Imyaka 23 irarangiye umuntu atagira aho yikinga.Ugasanga buri gihe bakagushyira ku rutonde.Ejo bwaka ngo ntabwo uriho.”

Undi nawe ati :”Ikibazo dufite twe abacitse ku icumu n’uko hari abitabwa ho abandi bagatereranwa,Bamwe barubakiwe bahabwa inka z’abacitse ku icumu ariko hakabamo abandi bantu tubaza ikibazo cyacu tukabona tumeza nka ho tutacitse ku icumu.”

Hari umugore wavuze ko yavukiye I muhanga ariko ko imyaka ishize nta cumbi agira.Avuga ko no kwikodeshereza inzu atabishoye kandi ngo iki kibazo hashize imyaka 11 akigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Kimwe mu byababaje cyane aba bacitse ku icumu rya Jenoside bemeza ko batishoboye, ni ukuba mu minsi ishize bamwe muri bo barashyizwe ku rutonde rw’ abagombaga guhabwa inzu mu mudugudu w’ icyitegererezo uherereye ahitwa I Munyinya mu mujyi wa Muhanga ariko bikarangira zihawe abandi barimo n’ abishoboye ndetse banasanzwe bafite izindi.

Umwe avuga ko yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inzu nk’umukene wa nyuma nk’uko abyivugira,yabwiwe ko ajya gukora isuku ku nzu ye ajyayo ariko avanwa ku rutonde akigerayo.Ahamya ko abahawe inzu nta mukene urimo kuko benshi mubazihawe bafite Television, ibipangu basanganwe n’ibindi bikoresho by’abantu bakize, ngo uretse umuntu umwe azi urwaye mu mutwe abandi bose barishoboye.

Hari n’abandi bavuga ko bamwe mu bahawe izo nzu baturuka mu zindi ntara nta n’ibyangombwa batswe kugirango bahabwe izo nzu.Hari uwatanze urugero avuga ko hari umugore asanzwe azi ko acuruza amazu ariko ngo yabaye uwa mbere mu bahawe inzu yo guturamo, uyu anahamya ko harimo ruswa mu itangazwa ry’izo nzu ‘ziriya nzu zatanzwe ikibazo cyanjye cyaragezeyo.Hari undi mugore bita redamuta yari afite amazu agurisha.Ni we wabanje kujya mu nzu.Naravuze nti ahari baziha abafite amafaranga ngirango babaha ruswa.”

Mukatagana Fortune, Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atangaza ko inzu bazitanze bagendeye ku rutonde bahawe,ati :”Buriya hari urutonde tuba twarakoze nk’akarere kandi tugakorana n’association zivugira abarokotse ari AVEGA ku karere dufite abo twahaye ari IBUKA ku rwego rwa Karere twabikorereye ho tujya no kubasura.Hari itsinda ryari ririmo Dasso,ryari ririmo Polisi ryari ririmo IBUKA n’akarere.Abantu twahaye inzu twarabasuye nk’itsinda ntabwo byakozwe n’umuntu umwe.Nta muntu n’umwe wari ku rutonde ngo tumuvaneho.”

N’ ubwo bigoye kumenya uruhande rufite ukuri , hagendewe ku kuntu izi nzu zubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga zimeze, n’ aho zubatse biragoye kubona utayifuza.

Ikindi aba bagenerwakorwa b’ ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo muri Muhanga bashinja ubuyobozi bw’ aka karere ni ukubambura ibibanza biguriye ubwabo babwirwa ko buzabaha inzu cyangwa se buzabubakira bikarangira muri ibi byose nta na kimwe babonye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa