skol
fortebet

Muhanga: Umugabo arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 6 bararanaga

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku wa 24 Ukwakira 2017, Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umugabo witwa Nsengimana Ntakaburimwano Selemani, icyaha cyo gusambanya umwana afiteho ububasha(umwana we).
Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha yarakurikiranyweho, maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu ingana na 100.000frw nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwarabimusabiye.
Ku wa 19 Ukwakira 2017, nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye (...)

Sponsored Ad

Ku wa 24 Ukwakira 2017, Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umugabo witwa Nsengimana Ntakaburimwano Selemani, icyaha cyo gusambanya umwana afiteho ububasha(umwana we).

Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha yarakurikiranyweho, maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu ingana na 100.000frw nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwarabimusabiye.

Ku wa 19 Ukwakira 2017, nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko n’ ihazabu ingana n’ibihumbi 100 000 uyu mugabo witwa NSENGIMANA NTAKABURIMVANO Selemani ushinjwa icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 6 y’amavuko.

NSENGIMANA NTAKABURIMVANO Selemani ni umugabo wubatse ufite abana babiri : umuhungu afite imyaka 10 n’ umukobwa afite imyaka 6 ari na we uyu mugabo akekwaho gusambanya.
.
Uyu mugabo amaze gutandukana n’umugore we, yamusigiye abo bana maze akajya arara ku buriri bumwe n’uwo mwana we w’umukobwa ufite imyaka 6 akamusambanya, bikaba byaramenyekanye ari uko uyu mwana abibwiye abaturanyi

Mu iburanisha, NSENGIMANA yaburanye yemera icyaha ariko kubera ingaruka cyateje harimo no kuba uyu mwana azahorana ipfunwe mu bandi ryo kuba yarasambanyijwe na se.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa