skol
fortebet

Muri Ngororero bamwe mubatuye Umurenge wa Kageyo bababangamiwe no kubura amazi meza

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Rwamamara baravuga ko babangamiwe no kuba nta mazi meza bafite, ibintu biba imvano yo kuba bakwandura zimwe mu ndwara ziterwa no kudakoresha amazi meza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko iki kibazo kitihariwe n’aba baturage gusa, kuko ngo muri rusange aka Karere kagifite uduce tumwe na tumwe tutaragezwamo amazi, gusa ngo hari imishinga yo kugikemura .
ikibazo cyo kutagira amazi meza ku baturage bo mu duce tumwe na tumwe two mu (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Rwamamara baravuga ko babangamiwe no kuba nta mazi meza bafite, ibintu biba imvano yo kuba bakwandura zimwe mu ndwara ziterwa no kudakoresha amazi meza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko iki kibazo kitihariwe n’aba baturage gusa, kuko ngo muri rusange aka Karere kagifite uduce tumwe na tumwe tutaragezwamo amazi, gusa ngo hari imishinga yo kugikemura .

ikibazo cyo kutagira amazi meza ku baturage bo mu duce tumwe na tumwe two mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero, bavuga ko kibabangamiye,nyamara ngo haciye igihe kitari gito ubuyobozi bwemereye umukuru w’igihugu ko aya mazi ari hafi kuhagera.

Nubwo hari ibyo ubuyobozi bwari bwemereye umukuru w’igihugu, mu buhamya butangwa n’abo baturage, bavuga ko kuva bavuka nta n’itiyo y’amazi bari babona aho batuye.

Uku kutagira amazi meza, ngo nibyo biba imvano yo kuba bashobora kuba barwara zimwe mu ndwara ziterwa no kudakoresha amazi meza, kuko ngo bakoresha amazi y’umugezi wa Satinsyi na Muhemba.

Amazi/Ifoto:Royaltv

Ubusanzwe iyo aba baturage bakeneye amazi meza, ngo bibasaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha 3 ,bajya kuyashaka hirya no hino mu misozi ,nabwo kandi ngo ugasanga ari ay’amasoko kandi ari make ku buryo ngo ugiye yizinduye mu gitondo agaruka ahagana mu ma saa tanu z’amanywa.

Source:www.royaltv.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa