skol
fortebet

Musanze:Abaturage bakubise Dasso wababwiraga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO) wo mu Karere ka Musanze, Maniriho Martin, yakomerekejwe n’abaturage ubwo yabasangaga mu gasantere akabasaba gusubira mu ngo zabo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Maniriho Martin yakubiswe ubwo yarimo abwira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Byabaye ku mugoroba wo ku itariki 25 Gashyantare 2020 mu gasantere kitwa ku Ngagi, mu Murenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, gakunze kugaragaramo umubare munini w’abaturage mu masaha y’umugoroba kubera ubucuruzi bw’inzoga z’amoko anyuranye.

CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abo baturage bakubise DASSO ubwo yari abasanze mu gasantere ababuza gufungura amazu, abasaba kujya mu ngo zabo.

Agira ati “Ahitwa mu Gashangiro mu Murenge wa Cyuve, hari abakubise DASSO aho yabasabaga kujya mu ngo zabo, ababuza gufungura amazu. Bamwe twabafashe tubashyikiriza RIB kugira ngo bakorerwe idosiye”.

CIP Rugigana yasabye abantu kubahiriza amabwiriza n’amategeko ya Leta, cyane cyane muri ibi bihe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko abakomeza kurenga kuri ayo mabwiriza bafatirwa ibihano.

Ati “Nk’ubu abakubise DASSO ari mu kazi ke ko kubahiriza umutekano, buriya mu gihe icyaha cyabahama bazahanishwa igifungo kiri hejuru y’umwaka kubera ko bakoze urugomo baranamukomeretsa. Abantu bagomba kumva ko kubahiriza amabwiriza n’amategeko ari ingenzi kugira ngo dufatanyirize hamwe gukumira Coronavirus”.

CIP Rugigana yavuze ko DASSO Maniriho Maritin ubu nta kibazo gikomeye afite kuko abaganga bamuhaye ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa