skol
fortebet

Musanze: Amazi adatemba yo mu gishanga bita “Ikiguhu” niyo abatuye Cyuve bavoma

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze ,Umurenge Cyuve baravuga ko bavoma amazi y’igishanga akaba ariyo bakoresha mu bikorwa bitandukanye ndetse bakananywa. Kuri bo basanga ubuzima bwabo buri mu kaga igihe ntagikozwe ngo bababone amazi meza.
Nyamara ngo bamaze imyaka itari mike bizezwa kubona amazi ariko amaso yaheze mukirere. Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve buvuga ko iki kibazo buri kugikorera ubuvugizi.
Iyo ugeze mu mu Kagari ka Bucyinanyana niho usanga igishanga bo bita Ikiguhu ubona amazi (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze ,Umurenge Cyuve baravuga ko bavoma amazi y’igishanga akaba ariyo bakoresha mu bikorwa bitandukanye ndetse bakananywa. Kuri bo basanga ubuzima bwabo buri mu kaga igihe ntagikozwe ngo bababone amazi meza.

Nyamara ngo bamaze imyaka itari mike bizezwa kubona amazi ariko amaso yaheze mukirere. Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve buvuga ko iki kibazo buri kugikorera ubuvugizi.

Iyo ugeze mu mu Kagari ka Bucyinanyana niho usanga igishanga bo bita Ikiguhu ubona amazi asa nabi kandi adatemba. Abaturage bavuga ko aya mazi bayakoresha kuko nta yandi bafite.

Aba baturage kandi bavuga ko aya mazi abagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve , Telesphore Nsengiyumva akaba yijeje aba baturage ko iki kibazo cyizakemuka vuba.

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Cyuve/Foto:Internet

Ntabwo ari muri aka gace honyine hagaragara ikibazo cyo kutagira amazi ,gusa leta ifite intego ko mu 2017 amazi meza azaba agera ku baturage 100%.

Source:www.royaltv.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa