skol
fortebet

Musanze: Hoteli 3 zafunzwe kubera abantu 5 basanganwe Covid-19 bazinyuzemo

Yanditswe: Sunday 14, Jun 2020

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Karere ka Musanze aravuga ko hari hoteli eshatu zafunzwe, abakozi bazo bashyirwa mu kato ndetse barapimwa nyuma y’uko hari abantu batanu basanzwemo icyorezo cya Coronavirus kandi barahanyuze.
Umuyobozi w’aka Karere yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bari gushakisha ababa barahuye na bariya bantu kugira ngo bashyirwe mu kato batanduza abandi.
Amakuru avuga ko hari abantu batanu basanzwemo COVID-19 kandi baranyuze muri hoteli 3 zo mu Karere ka Musanze.
Ngo bahanyuze ku (...)

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Karere ka Musanze aravuga ko hari hoteli eshatu zafunzwe, abakozi bazo bashyirwa mu kato ndetse barapimwa nyuma y’uko hari abantu batanu basanzwemo icyorezo cya Coronavirus kandi barahanyuze.

Umuyobozi w’aka Karere yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bari gushakisha ababa barahuye na bariya bantu kugira ngo bashyirwe mu kato batanduza abandi.

Amakuru avuga ko hari abantu batanu basanzwemo COVID-19 kandi baranyuze muri hoteli 3 zo mu Karere ka Musanze.

Ngo bahanyuze ku tariki ya 5 – 6 Kamena 2020.

Inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo kuba zifunze ziriya hoteli, abakozi babo bagapimwa, no gukorerwa irindi genzura ryimbitse kugira ngo zongere kwemererwa gukora.

Umuyobizi w’Akerere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yemeza ko hari abantu basanzwemo Covid-19 kandi baranyuze i Musanze.

vuga ko icyatangiye gukorwa ari ugushaka abahuye n’aba bantu kugira ngo na bo bapimwe, kugira ngo hirindwe ikirakwira ry’icyorezo.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu ni bwo mu Rwanda hagaragaye umubare munini w’abanduye Coronavirus kuva yahavugwa tariki 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abanduye COVID-19 mu masaha 24 ashize ari 31 b’i Rusizi na Rusumo.

Bariya bantu batangajwe tariki 13 Kamena 2020, batumye umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku bantu 541, abamaze gukira COVID-19 ni 332 barimo 11 bakize mu masaha 24 ashize, iki cyorezo kimaze guhitana abantu babiri.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima,Dr Nsanzimana yabwiye ikinyamakuru IGIHE uyu munsi ko abantu bashya banduye coronavirus nubwo ari benshi, aho baturutse hazwi gusa asaba abanyarwanda kudakomeza kwirara,

Yagize ati “Nko mu karere ka Rusizi hari umubare mwinshi w’Abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barakirwa ndetse bashyirwa ahantu habugenewe baranapimwa, aba bafite uruhare runini rw’abantu batangajwe ejo, ni kimwe na Kirehe aho dusanzwe tubona abatwara imodoka zambukiranya impika zitwara ibicuruzwa.”

Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko nubwo imibare y’abanduye ari myinshi idakwiriye gutera abantu ubwoba nubwo natwe ukwiriye kwirara.

Ati “Nubwo ari iyi mibare ari myinshi ariko ntikwiye gutera abantu ubwoba, gusa na none ntikwiye gutuma abantu birara ngo bavuge ko ari Rusizi cyangwa Rusumo kuko iki cyorezo cyagera aho ariho hose. Mu minsi 15 ishize nta muntu wari uzi ko Rusizi twahagira ikibazo turimo guhangana nacyo, aho waba uri hose ugomba kumenya ko wirinda kuko ntuba uzi uwaba afite ubwo burwayi aho aba yaraturutse.”

“Nta gikuba cyacitse kubera umubare w’ejo, ariko ni no kudukangura ko coronavirus ntaho yagiye, abantu bakomeze bambare agapfumunwa neza, bakarabe intoki kandi basige intera hagati yabo”.

Dr Nsanzimana yavuze ko ikindi kirimo gutuma imibare irushaho kuzamuka, ari ibipimo byinshi birimo gufatwa kuko ubu basigaye barenza ibihumbi bibiri ku munsi.

Agaragaza ko gupima abantu benshi bitanga amahirwe yo kubona abafite uburwayi.

RBC igaragaza ko kugeza ubu mu karere Rusizi ariho bashyize ingufu mu minsi 10 ishize aho boherejeyo amatsinda y’abantu ngo bafashe ku bushobozi buhanzwe.

Yagaragaje ko gupima abantu muri aka karere ikomeje gutanga umusaruro, aho abarenga ibihumbi birindwi bamaze gupimwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa