skol
fortebet

Musanze: Imiti gakondo ya miliyoni zisaga 35 yangijwe amavuriro gakondo arafungwa

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi w’ akarere ka Musanze bwafunze amavuriro gakondo yose yahakoreraga bitewe n’ uko bwagenzuye bugasanga nta vuriro gakondo na rimwe rifite ibyangombwa, bunangiza imiti gakondo ifite agaciro ka miliyoni zirenga 35.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, avuga ko iki cyemezo akarere kagifashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Minisiteri y’ubuzima.
Yagize ati “Ubu akarere karimo gushyira mu bikorwa icyemezo cya (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi w’ akarere ka Musanze bwafunze amavuriro gakondo yose yahakoreraga bitewe n’ uko bwagenzuye bugasanga nta vuriro gakondo na rimwe rifite ibyangombwa, bunangiza imiti gakondo ifite agaciro ka miliyoni zirenga 35.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, avuga ko iki cyemezo akarere kagifashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Minisiteri y’ubuzima.

Yagize ati “Ubu akarere karimo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Minisiteri y’ubuzima hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage, twagenzuye ahakorerwa ibinyobwa aya mavuriro yifashishaga mu kuvura abantu, birimo ibyitwa Gubwa neza, Ijambo, Umwenya, n’ibindi maze na byo dusanga uburyo bikorwamo ndetse n’aho bikorewa hari umwanda ukabije ku buryo byangira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage babinywa.

Twahisemo rero kubimena, ikindi kandi cyatumye aya mavuriro afungwa ni uko twasanze hari amwe muri yo rwose yubatse ibitaro, amwe muri yo yakira abarwayi ndetse akanabacumbikira nko kwa muganga, kandi bitemewe n’amategeko”.

Uyu muyobozi akomeza asaba ba nyiri aya mavuriro ndetse n’abayagana kwitondera ibyo bakora, aho abavuzi basabwa gushaka ibyangombwa byemewe n’amategeko, abaturage bakaba basabwa kudapfa kwirukira mu bavuzi babonye bose cyangwa ngo bapfe kunywa imiti n’ibinyobwa babonye ibyo ari byo byose kuko ngo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Umwe mu bafite amavuriro gakondo, yagize ati “Mu by’ukuri ibi dukora na twe ntitwizera ijana ku ijana ubuziranenge bwabyo, ariko na none twemera ko imiti gakondo igira indwara zimwe na zimwe ivura, aha rero twari dutegereje ko Minisiteri iduha icyangombwa kitwemerera gukora, tukaba natwe twarakomeje gukora.

Ku bijyanye n’iki kinyobwa cyitwa Umwenya rero cyo twiyemeje kugikora muri gahunda y’inganda ntoya mu ngo, yego ibinyobwa byanjye barabimennye ndahombye kuko nibura izi ngunguru 8 bamennye zirimo amaritiro 12000, zarimo nibura amafaranga agera kuri miliyoni 6, gusa nta kundi ubu ngiye kugana inzira yo gushakisha ibyangombwa”.

Bamwe mu baturage biruhukije

Umwe mu baturage bigeze kwivuriza muri kimwe muri ibi bigo bivura gakondo byafunzwe, yagize ati “Mu by’ukuri twanywaga biriya binyobwa batubwira ko ari umuti, ariko igitangaje ni uko hari ibyo wanywaga ugasinda, bakakubwira ko ngo aba ari umuti uri gukora, ariko nyuma y’aho mboneye ko hari umwanda kubera ko nabinywaga ntazi ahantu bikorerwa kuko twabonaga amacupa gusa afunitse, ubu ndazibukiye sinzongera kubinywa, kuko aho kumvura ahubwo noneho byatumye mbura ibitotsi burundu.

Nagiyeyo banca amafaranga ibihumbi 80 ngo babone kumvura kandi ari na ko bantegeka kunywa nibura icupa rimwe ku munsi y’ikinyobwa Gubwaneza, ndashishikariza abakinywa ibi binyobwa ngo birabavura kubireka kuko ahubwo mbona ari uburozi twinyweraga, nkasaba ubuyobozi na bwo kutajya bureka umuturage ngo akomeze yirohe ibintu bibi burebera kuko nta wavuga ko Umukuru w’umudugudu atazi ko inganda zenga ibyica abaturage ruri mu mudugudu we”.

Amavuriro atandukanye yavugaga ko avura yifashishije ibimera yakoreraga mu karere ka Musanze yafunzwe, ndetse muri rusange hakaba hamenwe ibinyobwa byifashishwa mu kuvura bigera kuri litiro ibihumbi 40, bifite agaciro ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Akarere kibagiwe kugera nokuruganda ruri mugashangiro mumurenge wa cyuve rukora inzoga yitwa vin de tangawizi iyi nzoga bashyiramo uburozi bwa Methanol na Ethanol kugirango isindishe abantu izi methanol ninazo zatumye ururuganda rushya babeshyako ari computer tubibutseko haguyemo umintu RBS nibadutabare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa