skol
fortebet

Musanze: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 2 abandi benshi barakomereka

Yanditswe: Sunday 20, Dec 2020

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2020, mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze habereye impanuka yatewe na moto, ihitana babiri abandi batanu barakomereka.
Nkuko amakuru dukesh IGIHE abitangaza,iyi impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, ibera mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Kigombe ahazwi nko ku Kabagarura, aho moto yazamukaga yerekeza mu mujyi wa Musanze yashatse guca ku modoka ya Ritco yavaga Kigali yerekeza i Musanze, maze iyo moto ihita ihura (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2020, mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze habereye impanuka yatewe na moto, ihitana babiri abandi batanu barakomereka.

Nkuko amakuru dukesh IGIHE abitangaza,iyi impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, ibera mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Kigombe ahazwi nko ku Kabagarura, aho moto yazamukaga yerekeza mu mujyi wa Musanze yashatse guca ku modoka ya Ritco yavaga Kigali yerekeza i Musanze, maze iyo moto ihita ihura n’igare ryamanukaga rihetse abagenzi babiri n’uwa gatatu wari uritwaye.

Umwe mu bagenzi bari bari ku igare yahise ashiramo umwuka undi na we apfira mu nzira ajyanywe kwa muganga, batanu barakomereka.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert, yavuze ko mu bakomeretse uko ari batanu harimo undi urembye bikomeye kuburyo aroherezwa mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.

Abakomeretse bakomeje kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa