addresiya
Kigali
startimes

Musanze: Umugore yabyariye umwana munsi y’ikiraro ahita amuta bamusanga yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 February 2020 Yasuwe: 5066

Munsi y’ikiraro kimwe mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze,uherereye mu karere ka musanze hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwabyawe n’umugore arangije araruta mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.



Nkuko byatangajwe n’umuganga watwaye umurambo,uwasize uru ruhinja munsi y’iki kiraro niho yamubyariye gusa kugeza ubu ntiharamenyekana uwamubyaye.

Nkuko amakuru ikinyamakuru Umuseke.com dukesha iyi nkuru abitangaza, abantu babonye umurambo w’urwo ruhinja mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ariko bavuga ko bishoboka ko hari n’abamunyuzeho mbere yabo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bukane yavuze ko ababibonye bwa mbere ari abashumba baketse ko ari inyama ziri munsi y’ikiraro kuko umwana yari apfunyitse muri ‘enveloppe’ bahageze basanga ni umuntu.

Nyina w’umwana ntaramenyekana nk’uko Umuyobozi w’Akagali ka Cyabagarura, Ally Niyoyita yabibwiye Umuseke gusa avuga ko bagiye gufatanya n’Abajyanama b’Ubuzima mu gushaka amakuru, cyane ko ari bo baba bazi abakobwa n’abagore batwite mu Kagari.

Birakekwa ko uwabyaye uriya mwana yamukubise ikintu mu mutwe kikawumena, Umuganga yavuze ko ariho yamubyariye kuko ibyo “bita inda ya nyuma byari aho”.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yageneye ubutumwa AFURIKA kuri uyu munsi wayihariwe

Perezida Kagame yageneye ubutumwa bukomeye Umugabane wa AFURIKA kuri uyu wa...
25 May 2020 Yasuwe: 352 0

Minisitiri Shyaka yavuze impamvu Leta yafunguye gahunda yo gusezeranya ku...

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase yatangaje ko impamvu...
25 May 2020 Yasuwe: 741 2

Covid-19: Hakize abantu 10 mu Rwanda abandi 2 basanganwa icyorezo kuri iki...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Kuri iki Cyumweru tariki ya 24...
24 May 2020 Yasuwe: 756 0

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Mubarak

Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’Idini ya Islam umunsi mwiza wo...
24 May 2020 Yasuwe: 510 0

Abantu 4 basanganywe Coronavirus mu Rwanda abandi 5 barayikira kuri uyu wa...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23...
23 May 2020 Yasuwe: 751 0

BOSENIBAMWE Aimé wayoboraga NRS yitabye Imana azize uburwayi

Uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (National...
23 May 2020 Yasuwe: 6725 2