skol
fortebet

Ngoma: Gaze yaturikanye umuryango wari mu rugo ihitana abantu 2

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuryango utuye mu Mudugudu wa Musamvu, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba waturikanwe na Gaze [gas] ikoreshwa mu guteka, bituma abantu babiri bitaba Imana nyuma y’impanuka yatewe na gaze.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru UKWEZI abitangaza,iyi mpanuka yabaye tariki 7 Mata 2020. Tariki 22 nibwo umwana muto wo muri uyu muryango yitabye Imana, hanyuma nyina yitaba Imana tariki 23.

Icyateye iyi mpanuka ni uko umwana yagiye guteka gaze yahoze itumuka atabizi noneho arashe ikibiriti inzu ihita ishya.

Uyu muryango w’abantu bane: umugore, umugabo n’abana babiri umuhungu n’umukobwa bose bahise bahira muri iyo nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Kanzayire Consolée yatangarije UKWEZI ko tariki 22 Mata aribwo umwana w’umukobwa muto yapfuye, ejo kuri 23 mu gitondo mama we nawe arapfa.

Ati “Umwana mukuru w’umuhungu we ntabwo yatinze mu bitaro kuko yari yahiye ahantu hato yahise ataha, ariko papa we aracyarwaye cyane bamujyanye I Kanombe ejo”.

Kanzayire avuga ko amakuru afite ari uko aba bose bari mu nzu ubwo iyi mpanuka yabaga. Ngo ibintu byose byo mu nzu byarahiye nabo bahiramo.

Ngo umwana warokotse iyi mpanuka afite imyaka iri hagati ya 13 na 15, magingo ayaari kwitabwaho no kwa sekuru ubyara se ndetse ngo ubuyobozi bw’umurenge bukomeje kumuba hafi. Gusa ngo nta kibazo cy’amikoro make aragira ahubwo ikibazo gikomeye afite ni ibi byago umuryango we wahuye nabyo.

Kanzayire avuga ko gaze ari igikoresho cyiza cyo kwifashisha mu guteka akagira abagikoresha inama yo kujya bagira amakenga bakabanza kugenzura neza ko itasakaye mu nzu mbere y’uko barasa ikibiriti.

Ati "Abakoresha gaze nabagira inama yo kujya birinda kuyitereka mu cyumba bararamo, kandi bakajya bafungura amadirishya igihe bayitetsweho".

Uyu mubyeyi n’umwana we witabye Imana mbere ye bashyinguwe Kuwa 23 Mata uyu mwaka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown muri Gare,inkongi y’umuriro yatewe na Gaz ikoreshwa mu guteka yatwitse bamwe mu bari mu cyumba gitekerwamo isambusa.

Ababonye iby’iyi nkongi bavuze ko Gas yaturitse abagera kuri 6 barakomereka, bajyanwa kwa muganga nyuma y’uko inzego z’ubutabazi zihageze.

Nanone tariki 27/08/2019 mu mujyi wa Kigali habereye impanuka y’inkongi y’umuriro utewe na Gaz yatwitse bikomeye umwana w’umukobwa wari utetse ndetse iyi nkongi y’umuriro yangije ibintu byinshi byari biri mu nzu.

Iyi mpanuka ya Gaz yabereye mu mudugudu w’Ubumanzi, Akagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.Yatwitse umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wari utetse ibyo kurya ndetse hari n’umukecuru wokejwe n’iyo nkongi y’umuriro.

Abakoresha gas bagirwa inama ko mbere yo kuyikoresha bajya babanza kumva neza impumuro ihari kugira ngo bamenye niba ifunze neza ngo itaba yasohoka hanze bigateza impanuka.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, RURA yanyujije kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ibyo abakoresha Gaz bakwiye kwitwararika ndetse ibagaragariza ibyo bakwiriye kwitwararika ibyo ari byo. RURA yaragize iti “Mu gihe habayeho guhita kwa gaz cyangwa kuva, uzabibwirwa n’impumuro ya gaz yihariye. Muri cyo gihe kora ibi bikurikira:

Mu gihe utetse, funga gaz,

Mu gihe utekeye mu nzu sohora icupa ryawe hanze y’inzu, ahantu hari umwuka uhagije kandi ufungure n’inzugi n’amadirishya,

Irinde ikintu cyose cyatuma gaz yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi,

Irinde kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi ukoresheje interebuteri (Interrupteur).

Irinde kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gaz yaka.”

Muri iri tangazo, RURA yakomeje ivuga ko icupa rya gaz ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe cyangwa cyatera inkongi y’umuriro.Bibaye byiza kurushaho ngo waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika.

Ibitekerezo

  • Yewe nababandi bakoreye impanuka murigare DOWN TOWN 2baje kugwa mubitaro harimo uwitwa ALEX watekaga Sambusa n’umukobwa wakoraga Salade.Yewe gaz nimbi ngewe sinanayikoresha ariko abayikoresha mujye mugira amacyenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa